Indishyi zisabwa na BK Ltd Ingingo Z'Urugero

Indishyi zisabwa na BK Ltd. 8] Mu myanzuro ye, Me HABAMENSHI Anastase asaba ko BK Ltd ihabwa na HAKIZIMANA Vedaste 1.000.000Frw y’indishyi zikomoka ku kutubahiriza amasezerano, na 50.000Frw y’itumanaho. [9] Ikiburanwa ni inguzanyo yahawe HAKIZIMANA Vedaste, kandi urukiko rusanze agomba kwishyura umwenda yahawe n’inyungu zibazwe kugeza uyu munsi. Rukaba rero rutabona impamvu yatanga indishyi zo kutubahiriza amasezerano muri icyo gihe cyose atubahirije amasezerano kandi yategetswe kwishyura inyungu. Amafaranga y’itumanaho nayo ntayo agomba gutanga, kubera ko nta bimenyetso byayo BK Ltd yatanze (ingingo ya 9 y’Itegeko n° 21/2012 ryo ku wa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi).