Indishyi zinyuranye Ingingo Z'Urugero

Indishyi zinyuranye. 14+.Me BAGABO Jean d’Amour ashingiye asaba amafaranga y’igihembocy’Avocat kingana na 500.000 frw, asaba n’amafaranga y’ikurikiranarubanza100.000 frw ndetse n’ingwate y’amagarama ingana na 500.000 frw, ngo kuko uregwa yashoye Umutanguha Finance Ltd mu manza ntampamvu ; [15].Rusesenguye iki kibazo, rusanze UWINEZA Emelienne agomba gutanga igihembo cy’avocat n’amafaranga y’ikurikiranarubanza, kubera gushoraUmutanguha Finance Ltd mumanza ntampamvu dore ko yarihagarariwe na Me BAGABO Jean d’Amour ; [16].Hashingiwe kungingo ya 65 y’itegoko N° 45/2011 ryo kuwa 25/11/2011 rigenga amasezerano iteganya ko amasezerano ntategeka icyemejwe gusa ahubwo yongeraho n’ingaruka, ndetse no kungingo ya 6 y’amasezerano y’ababuranyiiteganya ko amafaranga y’ingendo no kujya kwishyuza nafitanye isano nayo, atangwa n’ugurijwe, kubwibyo uregwa agomba gutanga igihembo cy’Avocat kingana na 500.000 frw, amafaranga y’ikurikiranarubanza angana na 50.000 frw n’ingwate y’igarama urega yishyuye 50.000 frw. Atabona ubwishyu umwenda ukishyurwa na NZITABAKUZE Innocent wamwishingiye ;