Indishyi z’akababaro urukiko rwashingiye zirenze iziteganywa n’itegeko ko ari 500Frw Ingingo Z'Urugero

Indishyi z’akababaro urukiko rwashingiye zirenze iziteganywa n’itegeko ko ari 500Frw. 17] Me Kazungu Jean Bosco avuga ko urukiko rwisumbuye rwatanze indishyi z’akababaro rushingiye ku mubyizi wa Bayituriki wa 1500Frw kandi itegeko riteganya ko umubyizi w’umuntu ari 500Frw ku munsi kandi iri tegeko rikaba ritari ryahindurwa nubwo ari irya kera rikaba ryakomeza gukurikizwa ;[18] Me Kabasenga uburanira Bayituriki asubiza kuriyo mpamvu ko muri iki gihe amafaranga 500Frw y’umubyizi ku munsi akaba atakibarwa kuko ari makeya kandibakaba bari basabye 2.000Frw ariko umucamanza abagenera 1.500Frw akumva ko nta mafaranga y’ikirenga yahawe Bayituriki aburanira ;[19] Uru rukiko rubona urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwarashingiye ku ngingo ya 19 al. 1 y’iteka rya perezida ryavuzwe haruguru maze agenera Bayituriki indishyi z’akababaro zivugwa muri iyo ngingo ashingiye ku mubyizi w’umuntu wa 1.500Frw ku munsi akuba iminsi y’imibyizi mu kwezi ndetse n’amezi ari mu mwaka ;[20] Kuba Me Kazungu Jean Bosco uvuga ko ayo mafaranga yashingiweho y’umubyizi ari menshi kuko adateganijwe n’itegeko ariko akaba atagaragaza iryo tegeko riteganya ayo mafaranga y’umubyizi angana na 500Frw, kuba nta tegeko tubona rero nk’ikimenyetso cyemeza ko umushahara muto ari 500Frw y’umubyizi ku munsi ko uru rukiko rwakwisunga ibyategetswe n’urukiko rwikirenga mu rubanza RCAA 0202/07/CS rwaciwe kuwa 09/04/2009, aho rwemeje ko umushahara w’umwaka muto wemewe n’amategeko muri icyo gihe (2009) washyizwe ku mafaranga 2500Frw ku munsi hakurikijwe uko imishahara imeze mu rwanda, maze runashingira ku ngingo ya 19 y’iteka ryavuzwe ku muntu wagize ubumuga bwa 45% kandi warusanzwe ari umukoze, maze ahabwa indishyi zibazwe muri ubu buryo 100% X 2500Frw X iminsi 30 X amezi 12, uru rukiko rero rukaba rutari bushingire kuri 2.500Frw y’umubyizi nkuko urukiko rwikirenga rwabikoze kuko atariyo yasabwe na Bayituriki ariko rukaba rubona amafaranga 2.000Frw yasabwe ari mu rugero akaba ari nayo yabarirwaho izo ndishyi kandi ku minsi 30 y’ukwezi nkuko urukiko rwikirenga rwabikoze aho kuba 22 urukiko rwisumbuye rwavuze, Bayituriki agahabwa indishyi z’ububabare zishingiye ku ngingo ya 19 y’iteka rya perezida ryavuzwe haruguru zingana na 100% X 2.000Frw X iminsi 30 X amezi 12 = 720.000Frw ;[21] Urukiko rubona urubanza RC 0377/09/TGI/Nyge ruhindutse ku byerekeye indishyi z’akababaro zivugwa mu ngingo ya 19 y’iteka rya Perezida ryavuzwe zari zabazwe nabi n’urukiko COGEAR S.A igaha Bayituriki 720.000Frw aho kuba 39.000Frw yari yategetswe n’urukiko rwisumbuye ariko iyabaze nabi kuko atagombaga kuba 39.000Frw, h...