Indishyi mbonezamusaruro n’iz’akababaro zasabwe n’urega Ingingo Z'Urugero

Indishyi mbonezamusaruro n’iz’akababaro zasabwe n’urega. 8]. Me Rwenga Etienne mu izina ry’urega yari ahagagariye, yasabye ko Promocar Ltd yamwishyura indishyi z’ubukererwe ku munsi zingana na 30,000frw uhereye ku itariki 30/09/2016, itariki uregwa yagombaga kwishyuriraho kugeza igihe urubanza ruzacirirwa cyangwa se igihe azishyurira. Yanasabye kandi kwishyurwa kandi 1000,000frw y’igihemmbo cya avoka, 500,000frw y’ikurikiranarubanza, na 50,000frw y’igarama yishyuye atanga iki kirego; [9]. Uregwa ntacyo yigeze avuga kuri izi ngingo kuko nkuko byagarutsweho haruguru, ntabwo yigeze yiregura yaba muri system ndetse yanga no kwitaba urukiko nta mpamvu; [10]. Rurasanga koko Promocar Ltd imaranye igihe kinini amafaranga ya Muhirwa Honorine kuko atamwishyuriye igihe cyateganyijwe, ndetse ubona nta n’ubushake bwo kumwishyura afite. Rurasanga ariko nubwo bimeze bityo indishyi mbonezamusaruro zingana na 30,000frw ku munsi w’ubukererwe yasabye adakwiriye kuzishurwa kubera ko mu masezerano bagiranye ntaho bigeze bateganya izo nyungu ku munsi nkuko ingingo ya 136 y’itegeko rigenga amasezerano ribiteganya ku buryo rwaziheraho ruzimugenera. [11]. Ku bijyanye ariko n’izindi ndishyi, hashingiwe ku ngingo ya 258 y’igitabo cya gatatu cy’urwunge rw’amategeko mboneza mubano, igice cyerekeye amasezerano n’imilimo nshinganwa, iteganya ko «igikorwa cyose cy’umuntu cyangirije undi gitegeka nyiri gukora ikosa rigikomokaho kuriha ibyo yangije», rusanga Promocar Ltd imaranye igihe kitari gito amafaranga akomoka ku modoka yaguze na Muhire Honorine nta mpamvu n’imwe ifatika yemewe yatumye itayishyura, ibyo rero byanze bikunze byahombeje nyirayo kuko amafaranga 7,500,000 yagombaga kwishyurwa yakabaye yarayabyaje inyungu cyangwa se yarayakoresheje ibindi yayageneye byatumye agurisha imodoka ye, ahubwo bituma agana inkiko ari nako yiyambaza abanyamategeko bamuburaniye, ibyo rero bikaba bimuhombya. Mu bushishozi bw’urukiko rero, rusanga Promocar Ltd ikwiriye kwishyura urega indishyi z’akababaro zingana na 500,000frw, igihembo cya avoka wamuburaniye kingana na 500.000frw, 100,000frw y’ikurkirana rubanza na 50,000frw y’igarama yishyuye atanga ikirego;