IMITERERE Y’ URUBANZA Ingingo Z'Urugero

IMITERERE Y’ URUBANZA. 1] Ku wa 02/12/2011 Urukiko Rwisumbuye rwa NYARUGENGE rwaciye urubanza RC0268/11/TGI/NYGE ku kibazo cy’ impanuka yabaye ku wa 02/02/2009 hagati y’ imodoka Jeep NISSAN TERRANO RAA 070 Y y’ uwitwa KAYINAMURA Fidèle yishingiwe na SONARWA na Toyota Carina RAB 962 N yishingiwe na SORAS ASSURANCES GENERALES Ltd, yatumye iyo modoka Jeep NISSAN TERRANO yangirika , haburanwa ibijyanye no gusanisha iyo modoka ku byangiritse n’ indishyi zijyanye n’ ibyo KAYINAMURA yavugaga ko yari amaze gutakaza, igihe SORAS AG Ltd yo yavugaga ko itayisana kuko yangiritse cyane ahubwo yagira amafaranga imugenera akanijyanira ibyo byuma byasigaye (épave) kubera ko imodoka yahabwaga agaciro kari munsi y’ ako urega avuga ugereranyije n’ ak’ibigomba kuyikoresha , naho andi mafaranga bakayumvikanaho, maze mu guca urwo rubanza KAYINAMURA aratsinda SORAS ASSURANCES GENERALES Ltd itegekwa gukoresha iyo modoka no kumwishyura indemnites de chomage, ayo gucunga iyo modoka(frais de gardiennage), indishyi zo gusiragira ku rubanza, igihembo cya avoka, ayo kugura ordonnance n’ amafaranga y’ abahanga yose hamwe agera kuri 24.271.000 Frws. [2] SORAS ASSURANCES GENERALES Ltd ntabwo yishimiye imikirize y’ urwo rubanza maze uyihagarariye yohereza inyandiko y’ ubujurire binyujijwe mu nzira z’ ikoranabuhanga [Electronic Filing System (EFS)], icyo kirego nticyahita cyandikwa n’ intoki mu bitabo byabugenewe kubera ikosa ryagaragaraga mu rubanza rujuririrwa risa nk’ irigaragaza ko urubanza rujuririrwa rwagombaga kuburanishwa n’ Urukiko rw’ Ubucuruzi ( RC.OM0268-11-TGI-NYGE aho kuba RC 0268/11/TGI/NYGE ), maze nyuma ya correspondances zinyuranye kuri iki kibaza, ari izaturutse mu Rukiko zimenyesha Me KAZUNGU Jean Bosco ko ashobora kuba yaribeshye, ari izigaragaza ko icyo kirego atari icy’ ubucuruzi , izivuga se ko nta bujurire bwagaragaraga mu bitabo by’ Urukiko,bituma habanza gusuzumwa inzitizi yo kutakira ikirego, ku wa 08/06/2012 , uru Rukiko , mu rubanza kuri iyo nzitizi, rwemeza ko iyo nzitizi yagaragajwe n’ababuranira KAYINAMURA Fidèle isaba kutakira ikirego kubera ugukerererwa kujurira nta shingiro ifite, nyuma urubanza ruza kuburanishwa mu mizi yarwo ku wa 27/09/2012 SORAS AG Ltd iburanirwa na Me KAZUNGU Jean Bosco, KAYINAMURA Fidèle aburanirwa na Me NDAGIJIMANA Emmanuel imiburanire ijyanye n’ imizi y’ urubanza igaragaza ko ari ngombwa gusuzuma ishingiro ry’ impamvu z’ ubujurire hakurikijwe ibibazo bikurikira : ➢ Kumenya ibijyanye n’ agaciro k’ imodoka iburanwa ;➢ Ibijyanye n’indishyi z’ igihe imodoka...