ikibazo kijyanye no kumenya niba Promocar Ltd hari umwenda ibereyemo Muhirwa Honorine akaba yaranze kuwishyura Ingingo Z'Urugero

ikibazo kijyanye no kumenya niba Promocar Ltd hari umwenda ibereyemo Muhirwa Honorine akaba yaranze kuwishyura. 4]. Me Rwenga Etienne mu izina ry’urega yareze asaba ko Promocar Ltd yamwishyura amafaranga angana na 7,500,000Ltd imubereyemo, ayo mafaranga akaba akomoka ku masezerano y’ubugure bw’imodoka ye yagurishije ariko ntiyishyurwe kugeza na nubu acyishyuza; [5]. Uregwa yanze kwitaba ngo yiregure ndetse na Me Ndayisaba wari uhagarariye uregwa umunsi w’iburanisha yanga kuburana avuga ko hari umukiliya we utegereje kuburana urubanza rwinshinjabyaha, bityo agasaba ko rwasubikwa; ; [6]. Nkuko bigaragazwa na dossier, ni uko hari amasezerano y’ubugure bw’imodoka RAV 4, Plaque RAC902Z yabaye hagati ya Muhirwa Honorine(wagurishaga) na Promocar Ltd(uwaguraga) ku itariki 15/06/20160. Muri ayo masezerano, uwaguraga yiyemeje ko agomba kwishyura igiciro cyose cyari cyemeranyijweho(7,500,000frw) bitarenze tariki 30/09/2016, nyamara ariko nta kigaragaza ko yishyuwe; [7]. Hashingiwe rero ku ngingo ya 327 y’igitabo cya gatatu cy’urwunge rw’amategeko mboneza mubano, igice cyerekeye amasezerano n’imirimo nshinganwa iteganya ko«Inshingano y'ibanze y'umuguzi ari ukwishyura igiciro ku munsi n’ahantu amasezerano y'igurisha ateganya»;hashingiwe kandi ku ngingo ya 64 y’itegeko n°45/2011 ryo ku wa 25/11/2011 rigenga amasezerano, iteganya ko «amasezerano akozwe ku buryo bukurikije amategeko aba itegeko ku bayagiranye, ashobora guseswa ari uko babyumvikanyeho cyangwa ku mpamvu zemewe n'amategeko, kandi ko agomba kubahirizwa nta buriganya», rurasanga kuba Muhirwa Honorine yaragurishije imodoka ye yagarutsweho haruguru, akaba yarayishyikirijeuwayiguze, Promocar Ltd nawe yaragombaga kwishyura ikiguzi bumvikanyeho cya 7,500,000frw bitarenze itariki ya 30/09/2016 nkuko bari babisezeranye. Kuba rero ayo mafaranga atarishyuwe kugeza magingo aya, rusanga ibyo bifatwa nko kutubahiriza amasezerano ku bayagiranye, bityo akaba ariyo mpamvu uregwa agomba kwishyura ayo mafaranga;