Igihe cyo kwishyura gisabwa na KARAMBIZI Pierre na NYIRABUDERI Ester Ingingo Z'Urugero

Igihe cyo kwishyura gisabwa na KARAMBIZI Pierre na NYIRABUDERI Ester. 16] KARAMBIZI Pierre na NYIRABUDERI Ester basabye guhabwa igihe cyo kwishyura. [17] Me RUSANGANWA Jean Bosco avuga ko igihe basaba nta shingiro gifite, ngo kuko KARAMBIZI yiyemeje kwishyura buri kwezi, ariko akaba atarabikoze, ngo ndetse akaba atarigeze anagaragaza ubushake bwo kwishyura. [18] Urukiko rurasanga igihe KARAMBIZI Pierre na NYIRABUDERI Ester batagomba kugihabwa, kuko uwo bishingiye yananiwe kwishyura. Ikindi ni uko icyo KARAMBIZI Pierre na NYIRABUDERI Ester biyemeje ari ukwishyura mu gihe uwahawe inguzanyo atishyuye. Ibirebana n’igihe cyo kwishyura bikaba bireba abagiranye amasezerano y’inguzanyo ari bo ECOBANK RWANDA LTD na RWEMA NDAYISENGA Kennedy.