ICYEMEZO CY’URUKIKO [28 Ingingo Z'Urugero

ICYEMEZO CY’URUKIKO [28. Urukiko rw’ikirenga rwemeye kwakira ubujurire rwashyikirijwe na Nyirabizimana Zilipa rubusuzumye rusanga bufite ishingiro kuri bimwe. [29] Rwemeje ko imikirize y’urubanza RCA 0123/08/HC/KIG rwajuririrwe rwaciwe n’Urukiko Rukuru tariki ya 27/02/2009 ihindutse kuri bimwe. [30] Rwemeje ko Nyirabizimana Zilipa afite uburenganzira busesuye bwo gucunga imitungo iri mu bibanza N° 579/Quartier commercial na 710/Kacyiru kandi iyo mitungo ikajya mu mutungo rusange wa Ndamage Eliabu na Nyirabizimana Zilipa, iyo mitungo ikaba yiyongereye kuyagenwe n’ rukiko Rukuru mu rubanza rwajuririwe. [31] Rwemeje ko ibibanza N° 579/Quartier commercial na 710/Kacyiru biva ku mazina ya Musoni Ndamage Thaddée bikandikwa kuri Nyirabizimana Zilipa nk’uhagarariye umuryango wa Ndamage Eliabu, akaba ariwe ufite uburenganzira bwo kubicunga. [32] Rwemeje ko ikibanza N°711/Kacyiru kigumanwa na Musoni Ndamage Thaddée [33] Rutegetse Musoni Ndamage Thaddée gutanga amagarama y’urubanza angana na 91300FRW URUBANZA RUSOMEWE MU RUHAME NONE KU WA 29/04/2011 N’URUKIKO RW’IKIRENGA. Sé Sam RUGEGE Perezida Sé Sé Immaculée NYIRINKWAYA Marie Thérèse Mukamulisa Umucamanza Umucamanza Sé Munyandamutsa Jean Pierre Umwanditsi