Icyemezo cy’umushahara cyagaragajwe Ingingo Z'Urugero

Icyemezo cy’umushahara cyagaragajwe. 14] Me Kazungu Jean Bosco uburanira COGEAR S.A avuga ko indi mpamvu y’ubujurire aruko urukiko rwatanze indishyi rushingiye ku kimenyetso cy’umushahara cy’umukoresha utazwi nyamara ingingo ya 14 igika cya 4 cy’iteka rya perezida ryavuzwe haruguru, ko icyemezo cyashingirwaho nkuko iyo ngingo ibiteganya ko ari attestation de salaire zashyikirijwe Caisse sociale na Rwanda Revenu Authority, akaba abona kuba bitarabaye ibyo ko umukoresha yashatse kurengera umukozi we akamwongerera ayo yishakiye ;[15] Me Kabasenga uburanira Bayituriki Marcel avuga ko COGEAR S.A idahakana ko Bayituriki atari umu chauffeur akaba yarahembwaga rero kandi n’icyemezo cy’umushahara cyaratanzwe akaba yaragize ubumuga bwa 75% agacika akaboko akaba yaratunze umuryango kubera akazi k’ubushoferi yarafite akaba kabona indishyi yagenewe n’urukiko atari nyinshi ko iyo kandi umukoresha ashakakumurengera atari kwandika igihembo cya 60.000Frw yonyine kuko nayo kurubu ari makeya ;[16] Ingingo ya 14 al. 4 y’iteka rya perezida Nº 31/01/ ryo kuwa 25/08/2003 rishyirahouburyo bwo kwishyura indishyi ku bubabare bw’umubiri buturutse ku mpanuka zitewe n’ibinyabiziga, ivuga ko « Ku bahohotewe bahembwa umushahara, itakazwa ry'umushahara rikomoka ku bumuga bw'igihe gito rishyirwaho n'icyemezo cy'umukoresha kijyanye n'impapuro zibimenyesha Isanduku y'Ubwiteganyirize bw'Abakozi », ibi bikaba bibarwa ku muntu wahohotewe watakaje ubumuga bw’igihe gito, ariko Bayituriki we nkuko muganga yabyemeje kandi nkuko byagaragarijwe ibimenyetso n’ababuranyi bakemeza ko yagize ubumuga buhoraho (incapacite permanante de 75%), ko hatashingirwa kuri iyi ngingo ya 14 ahubwo ko ari ingingo ya18 y’iteka rya Perezida ryavuzwe haruguru yashingirwaho ivuga ko « Iyo uwahohotewe akora umurimo ahemberwa, ahabwa amafaranga abarwa hakurikijwe igihembo umuntu atahana, urwego rw'ubumuga n'imyaka ye », bityo ibivugwa naCogear ko hagombaga kugaragazwa icyemezo cy’umushahara cyashingiweho mu kumenyekanisha muri Rwanda revenue na caisse sociale, ko nta shingiro bifite kuko bitavugwa mu ngingo iteganirijwe kwishyura abafite ubumuga buhoraho burengeje 30% kandi ko ibiteganijwe by’igihembo yatahanaga akaba yarabigaragarije urukiko ari nabyo byashingiweho n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge cyane ko COGEAR nta kindi cyemezo kivuguruza icyo gihembo cya bayituriki yagaragaje kivuguruza icyo yagaragarije urukiko;