Gusuzuma no kumenya nyiri sosiyete BIG LINE COMPANY, LTD n’ingaruka yabyo muri uru rubanza Ingingo Z'Urugero

Gusuzuma no kumenya nyiri sosiyete BIG LINE COMPANY, LTD n’ingaruka yabyo muri uru rubanza. 5] BUTERA Jean-Bosco na UMUBYEYI Assoumpta basobanura iyi mpamvu y’ubujurire, bavuga ko hashingiwe ku cyangombwa cyagaragajwe, Big Line Company ari sosiyete ya NIYIBIZI Nicola, ko kubihindura ikitirirwa BUTEARA Jean-Bosco biba ari ukurenga k’ukuri kugaragarira buri wese, nk’uko bishimangirwa na Certificate of Domestic company Registration N°103080165 ya Company Big Line Company Ltd. [6] SINDAYIHEBA Samuel yiregura kuri iyi mpamvu, avuga ko ibijyanye no kugaragaza nyiri BIG LINE Company nk'uko biri muri iyi issue, ntaho bihuriye n'ideni ryishyuzwa BUTERA Jean-Bosco na UMUBYEYI Assoumpta kuko ibyo yitwaza ngo byo kumenya nyiri iyi Company, ko ariho ikibazo kiri, sibyo kuko iyi Company nyirayo yayitije BUTERA Jean-Bosco bitewe n'uko Butera Jean-Bosco yari yatsindiye isoko, maze aho yatsindiye isoko bakamusaba kubaha izina rya Company izakora iryo soko, maze bitewe n'uko ntayo yari afite aza gutira iyi yitwa BIG LINE ayitira NIYIBIZI Nicolas, nk'uko yari asanzwe ayimutiza iyo yatsindiraga isoko rimusaba gutanga izina rya Company ye, akaba ari naho byahereye BUTERA Jean-Bosco ajya kwaka SINDAYIHEBA Samuel ibikoresho ku ideni byo gukoresha muri iryo soko yari yatsindiye ryo kugemurira ibikoresho SENIOR ENGEENERS Co.Ltd. [7] SINDAYIHEBA Samuel akomeza gusobanura ko, nk'uko bigaragazwa n'inyandiko BUTERA Jean-Bosco we ubwe yishyiriyeho umukono, yo kuwa 04/05/2015, biragaragara ko BUTERA Jean-Bosco yayitijwe na NIYIBIZI Nicolas nk'uko yari asanzwe ayimutiza, ariko bidashatse kuvuga ko ariwe watse ibikoresho ku ideni kuko nta soko yigeze atsindira. Ibi kandi ngo bikaba biragaragazwa n'inyandiko yo kuwa17/05/2015 SINDAYIHEBA Samuel aregesha, yerekana ko ntaho NIYIBIZI Nicolas agaragara ko afitiye SINDAYIHEBA Samuel ideni. SINDAYIHEBA Samuel asoza avuga ko asanga ibi ari uburyo BUTERA Jean-Bosco na UMUBYEYI Assoumpta bakoresha bashaka kujijisha Urukiko bavuga ko bishingiye NIYIBIZI Nicolas kandi atari uko biri. [8] NIYIBIZI Nicolas nawe yiregura kuri iyi mpamvu y’ubujurire ya BUTERA Jean-Bosco na UMUBYEYI Assoumpta, avuga ko BUTERA J.Bosco yatsindiye isoko ryo kugemurira ibikoresho Company y’ubwubatsi yitwa SENIOR ENGINEERS COMPANY Ltd; maze akimara kuritsindira asabwa gutanga Izina rya Company ye mu rwego rwo kugira ngo hagaragare numero de Compte ya Company izajya icishwaho amafaranga mu gihe cyo kwishyura. Akomeza gusobanura ko bitewe n’uko BUTERA Jean-Bosco nta Company agira, asanzwe aza kumusaba gukoresha izina rya Company ye yitwa BIG LINE COMPANY Ltd, ko yayimu...