Gusuzuma ishingiro ry’indishyi zaciwe BUTERA Jean-Bosco Ingingo Z'Urugero

Gusuzuma ishingiro ry’indishyi zaciwe BUTERA Jean-Bosco. 19] BUTERA Jean-Bosco na UMUBYEYI Assoumpta basobanura iyi mpamvu y’ubujurire, bavuga ko Urukiko rubanza rwaciye BUTERA Jean- Bosco indishyi za Rwf 2,000,000 zo guha SINDAYIHEBA Samuel, rumuca kandi izingana na Rwf 500,000 zo guha NIYIBIZI Nicolas ngo kubera kumushora mu manza, hamwe no gusubiza ingwate y’amagarama angana na Rwf 50,000, ibi ngo rukaba rwarabikoze rwirengagije ko BUTERA Jean Bosco nk’umwishingizi yagombaga kwishyura ku rwego rwa kabiri aruko uwo yishingiye, ariwe NIYIBIZI Nicolas yabuze ubwishyu. Kandi n’ubwo agomba kwishyura ku rwego rwa kabiri nyuma y’uwo yishingiye, yagaragaje ko ashaka kwishyura kuko hari amafranga yishyuye kandi yiteguye no gukomeza kwishyura, ariko kwirengagiza ko hagomba kugira igikorwa kugira ngo hagaragazwe ko uwo yishingiye yagize icyo akora akabura ubwishyu bwose; BUTERA Jean-Bosco asanga gucibwa izo ndishyi, ari uguhohoterwa bikabije, kuko kugobokesha uwafashe umwenda kugira ngo awishyure hanyuma ubwishyu ni buramuka bubuze umwishingizi abone kubazwa ibyo kwishyura, atari akwiye kubihanirwa kugeza n’ubwo bamuca indishyi zo guha uwo yishingiye ntiyishyuzwe ngo habure ubwishyu abone kumwishyurira.[20]