Gusuzuma ibirebana n’uburyozwe hamwe n’indishyi Ingingo Z'Urugero

Gusuzuma ibirebana n’uburyozwe hamwe n’indishyi. 15] UNIVERSAL TRADING SERVICES, LTD isobanura iyi mpamvu yayo y’ubujurire, ivuga ko uko ingingo 260 y’igitabo cya gatatu cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano ibiteganya, “Umuntu ntaryozwa ibyangiritse biturutse ku bikorwa bye bwite gusa, ahubwo anaryozwa ibyangijwe n’ibikorwa by’abantu yishingiye cyangwa n’ibintu ashinzwe kurinda. Bashebuja n’abakoresha baryozwa ibyangijwe n’abakozi babo mu gihe bakora imirimo babashinze.” Bityo ko kuba ikirego cyari cyatangiwe ku nshingano zikubiye mu masezerano y’Uburinzi, no ku buryozwe bw’umukoresha, kandi n’inzitizi kuri iki kibazo kitahawe ishingiro kubera ko ikirego cyatanzwe na UNIVERSAL TRADING Ltd kidashingiye ku ndishyi kubera imanza RP 0239/15/TB/NYG na RPA 0437/15/TGI/NYGE, ko ahubwo kopi ya ziriya manza zari ibimenyetso ku bujura bwabaye kandi hari amasezerano y’uburinzi no ku bundi bujura bw’ikizingo cy’ikamba y’amashanyarazi y’uruganda, bihwanye na Rwf 2,400,000.