Ese koko Urukiko rwabaze nabi amendes Cotis Ltd yagombaga gucibwa Ingingo Z'Urugero

Ese koko Urukiko rwabaze nabi amendes Cotis Ltd yagombaga gucibwa. 10] Urega avuga ko urukiko rwabaze nabi amendes Cotis Ltd yagombaga gucibwa kubera gukererwa kurangiza isoko. Ko amende yateganyijwe ku ngingo ya 16 ari 1/1000 ku munsi urenzeho, kandi isoko ryose rikaba ryari 159.830.292, ko iminsi yarenzeho ari 106, uregwa akaba yaragombaga kwishyura 16.942.011 frw ya amendes. [11] Uregwa avuga ko impamvu ya gatatu na yo nta shingiro ifite, kuko kuwa 05/11/2014 ari bwo yarangije imirimo yari yarahawe ku nyubako ya Copcom, nk’uko bigaragara kuri provisional handoever yasinywe kuwa 22/11/2014 igaragaza neza ko project completion date ari kuwa 05/11/2014, ko ariko atangazwa no kumva urega avuga ko imirimo yarangiye kuwa 22/11/2014, akirengagiza ko yasinye iyo provisional handover igaragaza igihe imirimo yarangiriye. Ko ibi bikuraho urujijo Copcom ishaka guteza urukiko ivuga ko hari iminsi 20 y’ubukererwe, ko Cotis yacibwa ibihano by’ubukererwe. Ko nta bihano ibyo ari byo byose rero Cotis igomba gucibwa, ko ahubwo Copcom ari yo igomba kubicibwa kuko ari yo itarubahirije amasezerano, ko ndetse n’indishyi z’ubukererwe zingana na 47.061 frw zigomba kuvaho kuko nta bukererwe n’ubw’umunsi umwe yigeze igira. [12] Nk’uko byasobanuwe na Cotis Ltd mu myanzuro yayo ndetse no mu bimenyetso bitandukanye bigaragara muri dosiye, kuwa 23/07/2014 yasabye iminsi 20 y’inyongera kubera ibibazo bya Tanzania Revenue Authority kugira ngo ibe yabonye ibikoresho yatumije, Copcom iyisubiza kuwa 06/08/2014 iyemerera iyo minsi. Bigaragara kandi ko imirimo yarangiye kuwa 05/11/2014, reception handover ikaba kuwa 22/11/2014. Uregwa yanagaragaje ko imirimo yanatinzwaga n’uko urega yabaga atamwishyuriye igihe, kandi urega mu gihe cy’iburanisha atashoboye kubivuguruza. Uru Rukiko rukaba rusanga rero indishyi z’ubukererwe Cotis yaciwe zigomba kuvaho, kuko niba yaba yaranakererewe kurangiza imirimo ku gihe, urega atagaragaza ko yabaga yamwishyuye amafaranga ye ku gihe ngo ashobore kurangiza iyo mirimo. Iyi mpamvu y’ubujurire, ikaba nta shingiro yahabwa.