Ese koko Urukiko ntirwahaye agaciro ingingo ya 7 y’amasezerano hagati y’impande zombi Ingingo Z'Urugero

Ese koko Urukiko ntirwahaye agaciro ingingo ya 7 y’amasezerano hagati y’impande zombi. 5] Copcom ivuga ko ko bari bemeranije muri iyo ngingo ko buri fagitire yakozwe na Cotis Ltd yagombaga kubanza kunyuzwa k’uwari ushinzwe ubugenzuzi bw’inyubako ya Copcom, ko atari ko Cotis yabigenje, bikaba byarayiviriyemo kwishyura itinze kuko ubuyobozi bushya bwa Copcom bwagombaga kubanza kugenzura impamvu Cotis itanyuze mu nzira zari ziteganijwe mu masezerano. Urega akomeza avuga ko urukiko rwemeje ko iyo nzira Cotis yakoresheje nta kibazo iteye mu gihe na fagitire za mbere zishyuwe zitashyizweho umukono n’ibiro by’ubugenzuzi bw’inyubako bwa Hi Sense Engeneers and Consultants. Ko nta makosa yakozwe na Copcom ngo ibe yaranze kwishyura,kandi urukiko ruhere aho ruca inyungu za 18% y’amafaranga yose Copcom ibereyemo Cotis Ltd. [6] Uregwa avuga ko iyi mpamvu y’ubujurire nta shingiro ifite kubera ko ingingo ya 7 y’amasezerano impande zombi zagiranye itavuga ko facture izajya inyuzwa muri bureau de surveillance. Ko iyo ngingo ivuga ahubwo ko Cotis Ltd izajya itanga facture k’uwayihaye akazi, hanyuma mbere y’uko Copcom yishyura bikabanza kwemerwa na Hi sense. Ko Cotis itari ishinzwe kumenya imikoranire hagati ya Copcom na Hi Sense, cyane ko ari imikoranire iri interne, bishimangirwa n’ibyo urukiko rwavuze mu bika bya 8, 9 by’urubanza rujuririrwa. [7] Amasezerano impande zombi zasinye kuwa 05/06/2014, bigaragara ko ari hagati ya Cotis Ltd na Copcom. Ingingo ya 7 y’amasezerano hagati y’impande zombi iteganya ko : « Le paiement des travaux s’opérera suivant la présentation des Travaux exécutés, y compris l’achat des équipements, dûment approuvé par le bureau de surveillance et le maître de l’ouvrage. » Ntaho muri iyi ngingo bigaragara ko ari Cotis Ltd yagombaga gushyikiriza factures bureau de surveillance batanafitanye amasezerano. Nk’uko rero urukiko mu rubanza rujuririrwa rwabibonye, ntibyakumvikana ko ku isoko ryose rya 159.830.292 frw, ubu hishyuzwa 79.689.260 frw, ikaba itagaragagaza ko ayishyuwe yose ari Cotis Ltd yabaga yashyikirije bureau de surveillance factures, mu gihe nta na masezerano agaragara izo mpande zombi zaba zifitanye. Iyi mpamvu y’ubujurire rero, ikaba nta shingiro yahabwa.