Ese koko Urukiko ntirwahaye agaciro ibyagaragaye muri reception provisoire bitarangijwe na Cotis Ltd Ingingo Z'Urugero

Ese koko Urukiko ntirwahaye agaciro ibyagaragaye muri reception provisoire bitarangijwe na Cotis Ltd. 13] Urega avuga ko Urukiko rutahaye agaciro ibyagaragaye muri reception provisoire bitarangijwe na Cotis, byo gusana ibyangijwe ku nzu barimo gushyiramo insinga n’amatiyo, ko ibyo bituma abashaka gukodesha ibyumba birimo izo nenge batahakodesha. Avuga kandi ko Urukiko rutahaye agaciro ikibazo cy’uko camera de surveillance n’ibirinda inkongi bashyizeho bidakora, kandi Cotis Ltd yarasabwe kuza kwerekana ko bikora ariko birirengagizwa. [14] Uregwa avuga ko iyi mpamvu na yo nta shingiro ifite, kuko Cotis itari gukomeza gukora itarimo yishyurwa, nyuma y’igihe kirekire isabwa kwihangana, ko ikibazo cya camera na cyo nta shingiro gifite, kuko Copcom yahawe n’umujyi wa Kigali permis d’occupation ari uko hamaze kugenzurwa ko ibyo byuma bikora kandi neza. [15] Nk’uko Cotis Ltd ibigaragaza muri provisional handover, One Stop Center ni yo yari ishinzwe kugenzura ko cameras n’ibindi byuma bikora, kugira ngo iyihe permis d’occupation. Ntaho bigaragara ko muri iyo réception provisoire ko cameras zitakoraga ngo babe barasabye uregwa kubanza kuzikora. Na ho ku mirimo yagombaga kubanza kurangizwa, nk’uko uregwa abivuga, uru Rukiko rurasanga yaragombaga guhemberwa imirimo yari yakoze kuri iyo nyubako kugira ngo ashobore kurangiza imirimo yari isigaye yo gusana ahangijwe n’ibyuma yashyize kuri iyo nyubako. Iyi mpamvu y’ubujurire rero ikaba nta shingiro yahabwa.