Amasezerano y’inguzanyo yo ku wa 04/04/2007 aracyafite agaciro Ingingo Z'Urugero

Amasezerano y’inguzanyo yo ku wa 04/04/2007 aracyafite agaciro. 3] BPR LTD yatanze ikirego ivuga ko hari amasezerano y’iguriza ifitanye na RWABUHIHI Isaac, bakoranye ku wa 04/04/2007. RWABUHIHI avuga ko ku wa3/5/2007 Banki y’abaturage yasheshe ayo masezerano, ko rero itagomba kumwishyuza yishigikirije ayo masezerano yasheshwe. [4] Ibaruwa yo ku wa 03/05/2010 RWABUHIHI Isaac yandikiwe n’Umucungamari wa Banki y’abaturage ya KABUYE igira iti : « Banki y’abaturage ya KABUYE ihereye ku nshuro yabihanangirije k’ubukererwe bw’inguzanyo mwahawe, ihereye kandi ku masezerano y’ubwishyu mwagiranye mwirengangije nkana kubahiriza, ibandikiye ibamenyesha ko amasezerano asheshwe. Dosiye yanyu ishyikirijwe umuhesha w’inkiko bityo ayo mafaranga muyishyure yose icyarimwe hiyongereyeho igihembo cy’umuhesha w’inkiko ». [5] Ibaruwa yo ku 03/05/2010 igaragaza ko Banki y’abaturage ya KABUYE yasheshe amasezerano ku wa 03/05/2010. Guhera kuri uwo munsi rero ntabwo amasezerano y’iguriza akiriho.