Amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’Avoka Ingingo Z'Urugero

Amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’Avoka. 10] Me HABAMENSHI Anastase asaba ko BK Ltd ihabwa na HAKIZIMANA Vedaste amafaranga y’ikurikiranarubanza angana na 500.000Frw, na 500.000Frw y’igihembo cy’Avoka. [10] Ingingo ya 138 y’Itegeko n°45/2011 ryo ku wa 25/11/2011 rigenga amasezerano, mu gace ka kabiri, ivuga ko “uruhande rurengana rufite uburenganzira ku ndishyi zishingiye ku nyungu rwateganyaga zibarwa hakurikijwe : 2° ikindi gihombo cyose gitewe no kutubahiriza amasezerano, n’ikindi gihombo cyose cyashamikiraho” [11] Kubera ko kutubahiriza amasezerano kwa HAKIZIMANA Vedaste ari ko kwatumye BK Ltd iregera urukiko, ikanashaka Avoka uyiburanira, hashingiwe ku ngingo ya 138 imaze kuvugwa hejuru igomba gutegekwa gutanga 500.000Frw y’ikurikiranarubanza akubiyemo n’igihembo cy’Avoka, agenwe mu bushishozi bw’Urukiko.