Amafaranga SORAS S.A. yishyuza n’indishyi isaba Ingingo Z'Urugero

Amafaranga SORAS S.A. yishyuza n’indishyi isaba. 4] Ku wa 22/09/2009 KARAKE Ferdinand, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka RULINDO yandikiye Umuyobozi wa SORAS S.A. amusaba kwishyura 2.403.604Frw ngo kuko ALUPA yananiwe kugemura ibiribwa bigatuma amasezerano Akarere kari gafitanye nayo aseswa. Sheki yahawe Akarere ka RULINDO,« quittance de reglèment » yatanzwe n’Akarere ka RULINDO (C14) yo ku wa 07/01/2010, n’ibaruwa yo ku wa 19/01/2010 yanditswe n’Akarere ka RULINDO gashimira SORAS S.A. ko yishyuye, ni ibimenyetso bigaragaza ko SORAS S.A. yishyuye ayo mafaranga. [5] Hashingiwe ku ngingo ya 4 y’amasezerano no ku ngingo ya 567 CCLIII, ALUPA igomba kwishyura SORAS S.A. amafaranga angana na 2.403.604Frw yayishyuriye. [6] Kubera ko yihanangirijwe kwishyura amafaranga amaze kuvugwa nk’uko bigaragazwa n’ibaruwa yandikiwe na SORAS S.A. ku wa 30/07/2010 nk’uko biteganywa n’ingingo ya 44 CCLIII, ariko ntiyishyure, ALUPA igomba kwishyura indishyi zishingiwe ku ngingo ya 51 CCLIII igira iti : « Mu nshingano zibanda gusa k’ubwishyu bw’umubare uyu n’uyu, indishyi zitewe no gutinda kuyubahiriza ziba gusa gutegekwa kwishyura inyungu zibarwa hakurikijwe umubare ushyizweho n’umucamanza. Izo ndishyi ziba ngombwa, ugombwa inshingano adategetswe kwerekana igihombo na kimwe. Ziba ngombwa kuva ku munsi w’ikirego, keretse iyo itegeko riteganya ko zibaho nta rubanza ». [7] Mu bushishozi bw’urukiko indishyi zo gutinda kwishyura zigomba kubarirwa kuri 18%, zikabarwa guhera ku wa 24/01/2011, umunsi SORAS S.A. yatangiyeho ikirego, kugeza ku munsi urubanza ruciriweho, ni ukuvuga iminsi 294. Izo ndishyi zingana na 2.403.604x18/100x294/360 = 353.330Frw. [8] Hashingiwe ku ngingo ya 258 CCLIII ALUPA igomba guha SORAS S.A. indishyi kuby’ibyo yatakaje ikurikirana uru rubanza bikubiyemo n’igihembo cy’Avoka wayiburaniye. Mu bushishozi bw’urukiko izo ndishyi zingana na 300.000Frw. [9] Nta nyungu ALUPA Igomba guha SORAS S.A. kuko batigeze babisezerana, akaba nta n’ikindi urega yagaragaje azishingiraho.