Amafaranga RWABUHIHI Isaac agomba kwishyura BPR LTD Ingingo Z'Urugero

Amafaranga RWABUHIHI Isaac agomba kwishyura BPR LTD. 6] Gusesa amasezerano byagize ingaruka y’uko nyuma yo ku wa 03/05/2010 nta nyungu zisanzwe n’iz’ibihano zigomba kubarwa, kuko amasezerano yaziteganyaga yakuweho. Ibi bituma umwenda RWABUHIHI yarimo ku wa 03/05/2010 utagomba kwiyongera, kandi amafaranga yishyuye nyuma y’iyi tariki yose akaba agomba kuwugabanya. [7] Umwenda RWABUHIHI agomba kwishyura BPR LTD n’uwo yarimo ku wa 03/05/2010, ungana na 761.451Frw, ni ukuvuga umwenda yarimo ku wa 03/05/2010 ungana na 1.488.151Frw nk’uko ugaragazwa mu ibaruwa yo gusesa amasezerano, hakuwemo amafaranga yishyuye nyuma y’iyi tariki angana na 726.700Frw nk’uko agaragazwa na historique ya konti ya RWABUHIHI.