Akomeza avuga ko kuba FIECO Ltd yarakoresheje amafaranga nabi ntibivuga ko batagombaga kwishyura. Uburanira KAREMANGINGO Ingingo Z'Urugero

Akomeza avuga ko kuba FIECO Ltd yarakoresheje amafaranga nabi ntibivuga ko batagombaga kwishyura. Uburanira KAREMANGINGO. Gonzalve avuga avuga ko bagaragaje ko kuva imirimo ihagaze muri 2012 GT Bank yaganiraga na FIECO bakaba batumva impamvu itareze ikaba ireze 2015 yaraharitse imirimo. Avuga ko ligne de credit ya 150.000.000Frw niyo agaragara muri historique. INGABIRE avuga ko ingingo ya 15 y’amasezerano ivuga ko nyuma y’amezi atatu bagomba gukurikirana kandi yarabikoze FIECO ikaba rero itaragombaga kuregwa. Me NSHIMIYIMANA Moubaraka avuga ko Bank yakoze amakosa yo kudakurikirana ibyo INGABIRE yayibwiye kubera ko izo ingwate azifiteho 50%, asoza asaba ko INGABIRE yagira ibyo asubizwa yagombaga na GT Bank.