Uruhare rwa Uwihanganye Emile mu ikorwa ry’ibyaha aregwa Ibihimba vy'Urupapuro rw'Ikiganiro

Uruhare rwa Uwihanganye Emile mu ikorwa ry’ibyaha aregwa. 6]. Ubushinjacyaha bukurikiranyeho UWIHANGANYE Emile icyaha cyo kwandika cyangwa se gukoresha inyandiko yahinduwe cyangwa se irimo ibinyoma, ubuhemu no kubonerana undi ku bw’intege nke, ibyo byaha bikaba bikomoka ku modoka yari yarasigiwe na Ngirumpatse Desire, hanyuma akaza guhimba amasezerano y’ubugure bw’ayo bigatuma ayigurisha kandi atari iye ndetse n’amafaranga yayigurishije akaba atarigeze ayageza kuri nyirayo. Ibimenyetso byashingiweho akaba ari imvugo y’uregwa wemeye ibyaha aregwa akanasobanura uburyo yabikoze mu iburanisha ryo ku wa 11/07/2017 kimwe n’imvugo z’abatangabuhamya babajijwe; [7]. Uwihanganye Emile aburanye yemera ibyaha aregwa, avuga ko yasigiwe koko imodoka na Ngirumpatse, aza kuyigurisha atabyemerewe kandi kugira ngo abigereho abanza guhimba amasezerano y’ubugure hagati ye na Muhirwe Jean d’Amour; [8]. Ingingo ya 110 y’itegeko n°15/2004 ryo ku wa 12/06/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo, iteganya ko «ukwemera mu rubanza, ari amagambo umuburanyi avugira mu rukiko agira ibyo yemera mu byo aregwa, kandi ko bene ayo magambo atsindisha nyirayo », naho iya 614 y’Itegeko-Ngenga nº01/2012 ryo ku wa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, igateganya ko«Umuntu wese:1° wandika abizi inyadiko ivuga ibintu uko bitari; 2° uhindura ku buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko yavugaga ukuri;3° ukoresha abizi, inyandiko itavugisha ukuri cyangwa yahinduwe; ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000)». Iya 322 y’iryo tegeko iteganya ko «Umuntu wese ukoresha uburiganya bwo kwihesha cyangwa gutagaguza, yangiriza undi, ibintu ibyo ari byo byose yarindishijwe kandi agomba kubisubiza cyangwa kubikoresha umurimo abwiwe, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000»; [9]. Hahingiwe rero ku biteganywa n’izi ngingo, rurasanga kuba uregwa(UWIHANGANYE) yaremeye ibyaha aregwa, akaba yemera ko yagurishije imodoka itari ye ndetse atanabiherewe uburenganzira na nyirayo, na nyuma yo kuyigurisha akaba atarigeze amuha amafaranga yayigurishije, kuba kandi Uwihanganye Emile yariyemereye ko kugira ngo agere kuri uwo mugambi mubisha, yahimbye amasezerano agaragaza ko iyo modoka yayiguze na Muhirwe Jean d’Amour, ibyo bikaba byaratumye ahabwa mutation n’uwo yari yandit...