Uruhare rwa Muhirwe Jean d’mour Ibihimba vy'Urupapuro rw'Ikiganiro

Uruhare rwa Muhirwe Jean d’mour. 10]. Muhirwe Jean d’Amour yarezwe ubufatanyacyaha mu ikorwa ry’ibyaha Uwihanganye Emile akulikiranyweho kubera ko ngo ariwe bagiranye amasezerano y’ubugure b’imodoka, amasezerano bagiranye kugira ngo abashe gukorerwa mutation. Ibimenyetso byashingiweho n’ubushinjacyaha mu kumurega ibyo byaha ni ukuba yarashinjwe na Uwihanganye Emile, wemeje ko yamusinyiye;[11]. Muhirwe ahakana ibyaha aregwa akavuga ko nta ruhare na ruto yigeze agira mu ikorwa ry’ibyaha bakulikiranyweho kuko nta n’inyungu yari afite yo kujya guhimba amasezerano avugwa. Yanzuye asaba kugirwa umwere kuko atigeze agirana amasezerano avugwa na Uwihanganye Emile, ndetse anasaba urukiko ko hazabaho gusuzuma imikono aho kugira ngo ahanirwe ubusa;[12]. Rurasanga kwiregura kw Muhirwe Jean d’Amour gufite ishingiro kubera ko ubushinjacyaha bitigeze bubasha kugaragariza urukiko ibimenyetso simusiga by’uko yaba yarafatanyije ibyaha na Uwihanganye Emile. Kuba rero mu ibazwa rye UWIHANGANYE Emile yarivugiye ko ntacyo yigeze agenera Muhirwe nk’ishimwe, akanasobanura ko abandi bagabo yashyize ku masezerano y’ubugure ari abo yagiye ahimba himba ndetse ko atari nabo basinye ahubwo ko bagiye basinyirwa n’abandi abonye bose, rusanga ibyo biteza urujijo ku byo ashinja mugenzi we ndetse binatuma hacyekwa ko nawe yaba yaramusinyiye nkuko yagiye asinyira abandi. Kubera izo mpamvu rero, Muhirwe Emile akaba agomba kugirwa umwere ku byaha akulikiranyweho kubera ibura ry’ibimenyetso bimuhamya icyaha;