MBITUYIMANA Ibihimba vy'Urupapuro rw'Ikiganiro

MBITUYIMANA. Jean de Dieu avuga ko iyi mpamvu y’ubujurire ya Radiant nta shingiro ifite kuko MANIRAKIZA Gervais yagaragaje umushahara atahana ku kwezi ashingiye ku masezerano y’akazi kandi na historique ya Bank aho umushahara wanyuraga ibyerekana kandi ko umushahara wa MANIRAKIZA utagomba kubarirwa kuri SMIG kuko afite umwuga akora uzwi nkuko bigaragazwa na Licence ya category C igaragaza ko umwuga we ari ugutoza umupira w’amaguru.
MBITUYIMANA. Jean de Dieu avuga ko iyi mpamvu y’ubujurire nta shingiro ifite kuko urubanza RPAA 0022/06/CS rwaciwe kuwa 18/07/2008 rutajyanye n’igihe kandi umushahara muto ntarengwa (SMIG) igomba kujyana n’igihe kandi ko urubanza uhagarariye Radiant asaba gushingiraho rwaciwe mbere y’uko itegeko ngenga no. 03/2012 ryo kuwa 13/06/2012 rigena imiterere, imikorere n’ububasha bw’urukiko rw’Ikirenga ritangira gukurikizwa mu ngingo yaryo ya 47 (6) kubirebana n’uburyo ibyemezo by’urukiko rw’ikirenga bigomba gukurikizwa.
MBITUYIMANA. Jean de Dieu avuga ko iyi mpamvu y’ubujurire nta shingiro ifite kuko ingingo ya 101(1) y’itegeko no.86/2013 ryo kuwa 11/09/2013 rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta ivuga ko kujya muzabukuru ari imyaka 65 kandi ko iyi myaka ariyo yagarutsweho mu rubanza RCAA 0003/11/CS rwo kuwa 12/10/2012 rwaciwe n’urukiko rw’Ikirenga.
MBITUYIMANA. Jean de Dieu avuga ko iyi mpamvu y’ubujurire nta shingiro ifite ngo kuko MANIRAKIZA Gervais afite itariki n’ukwezi yavukiyeho kandi n’impanuka ikaba yarabaye kw’itariki n’ukwezi ko yavutse kuwa 24/04/1972, impanuka iba kuwa 07/04/2016 ko rero impanuka yabaye kw’itariki MANIRAKIZA yuzurizaho umwaka itaragera ko yari afite imyaka 43 akaba yari asigaje imyaka 22 yo kwibeshyaho.