Kumenya niba Mutesayire Agnès yasubikirwa ibihano Ibihimba vy'Urupapuro rw'Ikiganiro

Kumenya niba Mutesayire Agnès yasubikirwa ibihano. 39] Me Ndaruhutse Janvier wunganira Mutesayire Agnès, yashingiye ku biteganywa n’ingingo ya 85 y’itegeko-ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana n’ingingo ya 252 y’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, asaba ko umukiriya we yasubikirwa ibihano, kugira ngo asubire mu rugo akomeze inshingano ze. [40] Ubushinjacyaha bwo ntacyo bwabivuzeho.[41] Ingingo ya 85 y’Itegeko-Ngenga nº 01/2012 ryo ku wa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana, kimwe n’ingingo ya 252 y’itegeko nº 30/2013 ryo ku wa 24/5/2013 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, zerekana ibigomba kuba byuzuye kugira ngo uwakatiwe Urukiko rube rwashobora kumusubikira ibihano. Urukiko rurebye ibivugwa muri izi ngingo, rusanga Mutesayire Agnès atujuje ibisabwa ngo abe yasubikirwa ibihano, kuko igihano yahawe kirenze imyaka itanu, bityo ibyo yasabye akaba atabyemerewe.