Kumenya niba indishyi zasabwe zifite ishingiro Ibihimba vy'Urupapuro rw'Ikiganiro

Kumenya niba indishyi zasabwe zifite ishingiro. 42] Mukaruziga Béata, mu izina ry’umwana we Kamugire Pierre Claver, ahagarariwe na Me Nkurunziza Célestin, yisunze ikirego cy’Ubushinjacyaha aregera indishyi, asobanura ko asaba Mutesayire Agnès indishyi mbonezamusaruro z’amafaranga 4.392.500 z’umusaruro yavanye mu mazu ya nyakwigendera mu gihe yari yaraheje umwana ku mutungo wa se, zabazwe hashingiwe ku mafaranga 295.000 y’ubukode bw’inzu ku kwezi, kuva igihe Urukiko rwemereje ko uwo mwana ari uwa Karekezi Anaclet kugeza igihe urubanza ruzarangirizwa, asaba kandi abaregwa bose gufatanya kumuha indishyi z’akababaro z’amafaranga 4.000.000, ibihumbi 500.000 y’ikurikiranarubanza, n’amafaranga 1.500.000 y’igihembo cy’Avoka. [43] Mutesayire Agnès, we yavuze ko izo ndishyi asabwa nta shingiro zikwiye guhabwa, asobanura ko amafaranga y’ubukode, nubwo ngo atangana n’ayo bavuze, ariko ngo yayafataga ayafitiye uburenganzira 100%, kuko ari umutungo we n’umugabo we, kandi ngo akaba atarigeze yanga ko urubanza rurangizwa, ngo uwo mwana na we abone kuri uwo mutungo, ku bijyanye n’izindi ndishyi yasabwe, nazo avuga ko nta shingiro ryazo [44] Musafiri Augustin, na we yavuze ko indishyi asabwa nta shingiro zikwiye guhabwa. [45] Ingingo ya 140 y’itegeko nº 30/2013 ryo ku wa 24/5/2013 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, iha uburenganzira uwangirijwe n’icyaha kuregera indishyi mu rukiko yisunze ikirego cy’Ubushinjacyaha kugira ngo arihwe ibye yatakaje, naho ingingo ya 258 y’igitabo cya gatatu cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano igategeka buri muntu wese wakoreye undi ikosa kuriha ibyangijwe n’iryo kosa rye, hashingiwe kuri izi ngingo, Urukiko rusanga ikirego cya Mukaruziga Béata, mu izina ry’umwana we Kamugire Pierre Claver kigamijegusaba indishyi gifite ishingiro ku ndishyi z’akababaro, ku ikurikiranarubanza no ku gihembo cy’Avoka, ariko nazo zikaba zigomba kugenwa mu bushishozi bw’Urukiko, kuko atashoboye kugaragaza ishingiro ry’ingano yazo, bityo akaba agomba guhabwa indishyi z’akababaro z’amafaranga ibihumbi 600.000, amafaranga ibihumbi 100.000 y’ikurikirana rubanza n’amafaranga ibihumbi 500.000 y’igihembo cy’Avoka. Ku bijyanye n’indishyi mbonezamusaruro za 4.392.500 zisabwa Mutesayire Agnès zikomoka ku musaruro yakuye ku mazu yasigaranye, rusanga nta shingiro zifite, kuko Mutesayire Agnès yakodeshaga ayo mazu abifitiye uburenganzira, kuko nta wundi muntu wari wakamenyekana mu buryo bukurikije amategeko ko na we ayafiteho uburenganzira, byongeye kandi bigaragara ko urubanza ruha umwana uburenganzira rwa...