Kumenya niba ibimenyetso bigaragazwa n’ubushinjacyaha bihamya NSENGIYUMVA Jean Paul icyaha cyo kurigisa umutungo Ibihimba vy'Urupapuro rw'Ikiganiro

Kumenya niba ibimenyetso bigaragazwa n’ubushinjacyaha bihamya NSENGIYUMVA Jean Paul icyaha cyo kurigisa umutungo. 3] Ubushinjacyaha buvuga ko icyaha cyo kurigisa umutungo NSENGIYUMVA Jean Paul yagikoze ubwo yari caissier muri DUTERIMBERE ishami rya Kayonza, akaba ngo yarakoze versement fictif kuri konti y’uwitwa Kabera Sareh ifite No 1082458 ibarizwa muri DUTERIMBERE ashyiraho amafaranga angana na miliyoni eshatu n’ibihumbi magana abiri ayita umushahara, ariko nyuma ahita ayabikuza. Ubushinjacyaha kandi buvuga ko mbere y’uko akora ibyo mu kwezi kwa mbere umwaka wa 2014 tariki ya 23 yabikuje amafaranga ibihumbi magana atanu kuri konti ya Eastern Youth for Development, ayo ngo akaba yarahise ayasubizaho bikimara kugaragara ko ariwe wayakuyeho.[4] Umushinjacyaha avuga ko ibimenyetso bimuhamya icyo cyaha ari uko manager wa DUTERIMBERE witwa Ndateba Nevens yemeza ko NSENGIYUMVA Jean Paul yacitse kuwa 6/2/2015 hagati ya 18h-19h yibye amafaranga ya DUTERIMBERE 3.200.000 ayacishije kuri konti ya KABERA Saleh yari imaze igihe idakoreshwa, kuri iyo tariki mbere ya saa sita kandi ngo byari byamenyekanye ko yabikuje amafaranga ibihumbi 500.000 kuri konti ya EYUD (Eastern Youth United for Development) nta burenganzira ahawe uwo munsi nyuma ya saa sita ayasubizaho. Uwitwa MUKARUGWIZA Olive wakoranaga na NSENGIYUMVA kuri caisse ngo avuga ko we yakoze kugeza saa 14h asimburwa na NSENGIYUMVA, ngo akaba ariho yakoze ibyo akagenda 19h yibye amafaranga angana na 3.200.000 amuhamagaye terefoni ntiyacamo, uyu ngo akaba yaranavuze ko kuri uwo munsi umwe mu bagize Eastern Youth for Development yaje kureba konti yabo agasanga habura amafaranga ibihumbi 500.000 akitotomba, ko yabibwiye NSENGIYUMVA mu gitondo bagasanga ayo 500.000 yayashubijeho. NTAGANDA Robert perezida wa EYUD nawe ngo yavuze ko umwe muri bagenzi be yagiye gusura konti yabo agasanga haburaho amafaranga 500.000, bagarutse kureba abakozi ba banki ngo bababwira ko hari umukozi wabo wayakuyeho arongera ayasubizaho.[5] Umushinjacyaha avuga kandi ko raporo ya audit yemez ako NSENGIYUMVA Jean Paul kuwa 6/2/2015 yahimbye imibare y’amafaranga 3.200.000 ayabitsa kuri konti ya KABERA Sleh arangije ayibikuzaho 3.199.000, kuwa 23/1/2015 naho ngo akaba yarabikuje 500.000 kuri konti ya EYUD nta burenganzira abifitiye bimenyekana kuwa 06/2/2015 mbere ya sa sita uwo munsi nyuma ya sa sita ahita ayasubizaho. Hari ngo urupapuro rw’iyo operation rwasohowe na operateur witwa Damascene kuwa 27/4/2015 rubigaragaza. Ikindi ngo kigaragaza ko ayo mafaranga ari NSENGIYUMVA Jean Paul wayatwaye n’uko ngo buri mukozi wa DUTERIMBERE aba afite icyo bita Logi...