Kumenya igihano uregwa(Uwihanganye Emile) akwiye kugenerwa, igabanywa n’isubika ryacyo Ibihimba vy'Urupapuro rw'Ikiganiro

Kumenya igihano uregwa(Uwihanganye Emile) akwiye kugenerwa, igabanywa n’isubika ryacyo. 13]. Ubushinjacyaha bwasabye ko Uwihanganye Emile yahanishwa igifungo cy’imyaka irindwi(7) n’ihazabu ya 1.500.000frw. Uregwa yasabye imbabazi no kugabanyirizwa ibihano kuko ngo afite umwana arera ubu wataye ishuri kubera kutagira umwitaho. Yanasabye kandi gusubikirwa ibihano; [14]. Urukiko rusanga uregwa ahamwa n’ibyaha bibiri, icy’ubuhemu n’icyo kwandika cyangwa se gukoresha inyandiko yahinduwe cyangwa se irimo ibinyoma nkuko byagaragajwe haruguru, bityo akaba agomba guhanishwa igifungo cy’imyaka 5 n’ihazabu ya 1.500.000frw kuko byakozwe mu buryo bw’impurirane y’ibyaha, ibyo bikaba bishingiye ku ngingo ya 322 na 614 CP zagarutsweho nazo haruguru n’ingingo ya 83;[15]. Ingingo ya 82 y’Itegeko Ngenga n° 01/2012 ryo kuwa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana ryagarutsweho haruguru iteganya ko: «iyo hari impurirarane z’impamvu nkomezacyaha, iz’igabanyabihano, iz’isubiracyaha n’iz’inyoroshyacyaha, inkiko zigena igihano zikurikije uko izo mpamvu zikurikirana muri iyi ngingo».[16]. Urukiko rurasanga Uwihanganye Emile nubwo bwose yabanje guhakana ibyaha aregwa, byagezeho ava ku izima aburana yemera ndetse anasaba imbabazi ku buryo budashidikanywaho, ikindi kandi bigaragara ko ari ubwa mbere akulikiranywe mu butabera, bityo rero ibyo bikaba bikwiye gufatwa nk’impamvu nyoroshyacyaha nk’uko biteganywa n’ingingo ya 76 y’Igitabo cy’amategeko ahana cyavuzwe haruguru iteganya ko « umucamanza ubwe aha agaciro impamvu nyoroshyacyaha, ari izakibanjirije, ari izagiherekeje cyangwa izagikurikiye» n’ingingo ya 77 y’icyo gitabo iteganya ko «zimwe mu mpamvu nyoroshyacyaha harimo kuba mu ntangiriro z’iburanisha ku rwego rwa mbere, ushinjwa yireze akemera icyaha mu buryo budashidikanywa». Hashingiwe rero ku ngingo ya 78 y’Itegeko Ngenga ryavuzwe haruguru iteganya ko « iyo hari impamvu zoroshya uburemere bw’icyaha, igihano cy’igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitageze ku myaka icumi (10) gishobora kugabanywa kugeza ku gifungo cy’umwaka umwe (1) », ku bw’ibyo rero rusanga igihano cyari gikwiye guhabwa uregwa gikwiriye kugabanywa kugeza ku gifungo cy’imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ingana na miliyoni imwe(1000.000frw) kubera impamvu nyoroshya cyaha zagarutsweho haruguru. Rurasanga ariko iki gihano uregwa agenewe kidakwiriye gusubikwa nkuko uregwa yari yabyifuje kuko nta mpamvu ikomeye kandi idasanzwe yigeze agaragariza urukiko yatuma asubikirwa, bityo akaba akwiriye kugikora kugira ngo binamufashe kubona umwanya wo kwicuza no kuzirikana ububi bw’ib...