Kumenya ibihano Mukamurera Janvière, Mutesayire Agnès na Musafiri Augustin, alias Cyakweri, bagomba guhanishwa Ibihimba vy'Urupapuro rw'Ikiganiro

Kumenya ibihano Mukamurera Janvière, Mutesayire Agnès na Musafiri Augustin, alias Cyakweri, bagomba guhanishwa c. 1.Kuri Mukamurera Janvière na Mutesayire Agnès. 3 Ingingo ya 3 y’itegeko ry’ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo, ivuga ko buri muburanyi agomba kugaragaza ukuri kw’ibyo aburana[31] Ubushinjacyaha buhagarariwe na Habimana Bonaventure, busabira Mukamurera Janvière na Mutesayire Agnès igihano cy’igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshatu. [32] Mutesayire Agnès, we avuga ko yifuza kugirwa umwere, naho Me Ndaruhutse Janvier, asaba ko icyaha kiramutse gihamye Mutesayire Agnès, yahanishwa igihano gito cy’imyaka 5. [33] Urukiko rusanga icyaha Mutesayire Agnès yahamijwe ari ugukora no gukoresha iyandiko mpimbano, naho Mukamurera Janvière yarahamijwe icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano abizi neza ko ari impimbano, bihanwa n’ingingo ya 609 na 610 z’itegeko-ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana ibyaha, bigahanishwa igifungo kirenze imyaka 5 kugeza kuri 7, bityo igihano fatizo kigomba gutangirirwaho mu kubagenera igihano, kikaba ari imyaka itandatu, ingana n’impuzandengo y’igihano kinini n’igihano gito biteganyirijwe ibi byaha, n’ihazabu y’amafaranga miliyoni imwe. [34] Hashingiwe ku bukana iki cyaha cyakoranywe, aho Mutesayire na bagenzi be bateguye umugambi wo guhimba amasezerano bakayitirira umugabo we wapfuye, bagamije kuburizamo uburenganzira bw’umwana wa nyakwigendera, kandi Mutesayire Agnès ari we wakabaye asigara areberera imfubyi nyakwigendera yasize, kuba kandi we na mukuru we Mukamurera Janvière barashatse guhesha umugisha ubwo buriganya bwabo, bakabucisha mu rukiko mu rubanza rw’ikinamico rwavuzwe haruguru, Urukiko rusanga izo ari impamvu zongera ububi bw’icyaha, kandi zifite ingaruka zo kongera uburemere bw’igihano, bityo igihano cy’igifungo cy’imyaka 6 cyakabaye gitangirirwaho mu kubahana, kigomba kwiyongeraho umwana umwe, bagahanishwa igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe. Hashingiwe kandi ku buryo Mutesayire Angès yabiburanyemo ibyaha yari akurikiranyweho yanga kwemera icyaha no ku buryo Mukamurera Janvière yanze kwitaba Urukiko akaburanishwa adahari, rusanga nta mpamvu nyoroshyacyaha zemewe n’amategeko bafite zatuma ibihano bahawe bigabanywa, bakaba bagomba kugumana ibihano bahawe by’igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe, kuri buri wese.c.2. Kuri Musafiri Augustin. [35] Ubushinjacyaha buhagarariwe na Habimana Bonaventure busabira Musafiri Augustin, igihano cy’igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri. [36] Musafiri Augu...