ISESENGURA RY’URUBANZA III. a) Ibirebana no kwishingira BADER ku myenda ifitiye BCR Ibihimba vy'Urupapuro rw'Ikiganiro

ISESENGURA RY’URUBANZA III. a) Ibirebana no kwishingira BADER ku myenda ifitiye BCR. 20] Mu kujuririra urubanza rwaciwe n’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, BCR ivuga ko Urukiko rwirengagije ko Kambali Bigishiro yishingiye BADER, iyi akaba arinayo mpamvu yatumye BCR ijurira. Me Bokanga uhagarariye Kambali Bigishiro ahakana ko uwo ahagariye yishingiye BADER. [21] Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi ruca urubanza rwavuze ko ibiteganywa n’ingingo ya 555CCIII bitubahirijwe, bityo Kambali Bigishiro akaba atasabwa gufatanya na BADER, Djumapili John, na Shema wa Nkwano kwishyura BCR. Ingingo ya 555CCLIII ivuga ngo “ubwishingire ntibukekwa, bugomba kwemerwa kuburyo bweruye, kandi ntibushobora kwagurwa ngo burenge inshingano uwishingiye undi yiyemeje”. Iyi ngingo igaragaza ko ubwishingire bugomba kugaragazwa, bukanemerwa ku buryo bweruye. Ku wa 28/05/1997, Kambali Bigishiro, Djumapili John, Shema wa Nkwano bashyize umukono ku nyandiko igaragaza ko bemeye kwishingira BADER. Hishingiwe umwenda wose ufashwe na BADER, abayishingiye ninabo bari bayifitemo imigabane. Me Bokanga Aimé uhagarariye Kambali Bigishiro akaba adahakana iyo nyandiko, gusa akaba ayinenga kuba BCR itarayishyizehoumukono ndetse no kuba itariho umukono wa notaire agasaba ko itahabwa agaciro. [22] Kambali Bigishiro nk’umwe mubari bagize BADER arinawe uyiyoboye, yemeye kuyishingira ku bushake, ku mwenda wose yahabwa na BCR. Kimwe mu byangombwa by’iremezo kugirango amasezerano agire agaciro biteganywa n’ingingo ya 8 CCLIII, ni ukwiyemerera kugomba inshingano. Kambali Bigishiro nk’ugomba inshingano zo kwishingira BADER akaba yarabyiyemereye. Kugirango ukwiyimerera kwishingira BADER byakozwe na Kambali Bigishiro biteshwe agaciro, nuko uko kwiyemerera kwari kuba kwatanzwe habaye kwibeshya ku ruhande rwa Kambali, yagutanze kubera igitugu, cyangwa uburiganya nk’uko biteganywa n’ingingo ya 9 CCLIII. Nta kigaragaza ko habayeho kwibeshya cyangwa igitugu kuri Kambali Bigishiro. [23] Me Bokanga avuga ko inyandiko yo ku wa 28/5/1997 yo kwishingira BADER nta gaciro ifite kuko itashyizweho umukono na BCR. Iyo nyandiko koko nta mukono wa BCR uriho, ariko hari amasezerano y’umwenda remezo hagati ya BCR na BADER, muri ayo masezerano BADER yasabwaga ko abayigize bayishingira, arinayo mpamvu habayeho inyandiko yo kwishingira BADER. Uhagarariye Kambali Bigishiro ntabwo yakwitwaza ko BCR itashyize umukono kuri iyo nyandiko kugirango ibe yateshwa agaciro; ni inyandiko bwite yashyizweho umukono n’abishingiye BADER, bakaba bagomba kubahiriza ibiyikubiyemo. Ikindi Me Bokanga Aimé avuga nuko iyo nyandiko itashyizweho umukono...