IMITERERERE Y’URUBANZA MU NCA MAKE Ibihimba vy'Urupapuro rw'Ikiganiro

IMITERERERE Y’URUBANZA MU NCA MAKE. 1] IKT CONSULTING Ltd yagiranye amasezerano ya cunsultance na ALAM SAEED ariko ayo masezerano ntabwo yanditswe mu buryo bukwiriye, agaragazwa gusa n’amabaruwa bagiye bandikirana bakoresheje umurongo wa internet. Mu ariya mabaruwa, hari ibaruwa ya Ian K TAYLOR yo ku wa 27/11/2009 yohereje ALAM SAEED amubwira ko ashimangira ko amafaranga agomba guhembwa ahwanye na 50,000 Pound sterling (amafaranga y’Ubwongereza) buri mwaka, akayahembwa mu mezi 12, ni ukuvuga 4,167 Pound sterling ku kwezi, amubwira n’izindi avantages asaba. Mu baruwa ALAM SAEED yamusubije ku wa 09/12/2009, yamubwiye ko bazabivuganaho.[2] Usibye ayo mabaruwa, nta yindi yemeza icyo ababuranyi bemeranije ku bijyanye n’ibyo Ian K TAYLOR yagombaga gukora mu kazi ka consultance yahawe.[3] Ku wa 25/06/2010, Ian K TAYLOR yandikiye ALAM SAEED amwishyuza amafaranga yari yasigaje kumwishyura ariko ku wa 29/06/2010 ALAM SAEED amusubiza amubwira ko azamwishyura uko Ian K TAYLOR azaba yamuhaye access kuri domain names, email addresses, user names na passwords bituma bashobora gukoresha website ya hotel kuko Ian K TAYLOR adafite uburenganzira bwo kuzibika kandi ibyo bintu bijyanye na website yakozwe akimukorera.[4] ALAM SAEED ntabwo yishyuye amafaranga Ian K TAYLOR yawishyuzaga bituma uyu amuregera uru Rukiko ku wa 29/07/2010 yishyuza 4,990 Pound sterling ahwanye n’umushahara w’ukwezi ariko agasaba n’amafaranga ahwanye na 500,000 Pound sterling yishyuye kugira ngo The Manor Hotel Kigali ibone domain name yo kubakiraho website yayo, yishyuza kandi 80,000 USD angana na 10% ya 800,000 USD y’inguzanyo Banque de Kigali yahaye ALAM SAEED ayisabiwe na IKT CONSULTING Ltd, inyungu y’amafaranga yishyuzwa ndetse n’amafaranga y’ikurikirana rubanza n’igihembo cy’Avoka.[5] ALAM SAEED yiregura avuga ko Ian K TAYLOR adashobora kumwishyuza kandi yemeye ko afite ibyangobwa bijyanye na website ya The Manor Hotel Kigali yamusabaga gutanga kugira ngo amwishyure hakurikijwe ihame rya “Whoever comes to equity should come with clean hands” n’irya “Nul ne peut invoquer sa proper turpitude devant les cours et tribunaux comme moyens de demande ou de défense.”