IMITERERE Y’ URUBANZA Ibihimba vy'Urupapuro rw'Ikiganiro

IMITERERE Y’ URUBANZA. [1] Mutesayire Agnès yashakanye na Karekezi Anaclet muri 2000, barabana kugeza Karekezi Anaclet yitabye Imana muri 2013, ariko muri ubwo buzima, ntibagize amahirwe yo kubyarana umwana.[2] Muri 2014, nyuma y’urupfu rwa Karekezi Anaclet, umudamu witwa Mukaruziga Béata, yatanze ikirego mu izina ry’umwana we Kamugire Pierre Claver, mu rukiko rw’Ibanze rwa Ndora, arusaba kwemeza ko uwo mwana yamubyaranye na Karekezi Anaclet, kandi akagira uburenganzira ku mutungo yasize, agobokesha muri urwo rubanza, Mutesayire Agnès, umugore wa Karekezi Anaclet. Urukiko rw’Ibanze rwa Ndora rwemeje ko uwo mwana yabyawe na Karekezi Anaclet, rutegeka ko uwo mwana agabana na Mutesayire Agnès umutungo ugizwe n’amazu Karekezi Anaclet yasize. Urwo rubanza Mutesayire Agnès yarusubirishijemo, ariko areka ikirego, ruba itegeko. [3] Urubanza rwavuzwe haruguru rumaze kuba itegeko, havutse urundi rubanza hagati ya Mutesayire Agnès na mukuru we Mukamurera Janvière, rurebana n’amasezerano yo kugurizanya amafaranga 35.000.000 yabaye ku wa 05/03/2002, hagati ya nyakwigendera Karekezi Anaclet na Mukamurera Janvière, akaba yarapfuye atamwishyuye, maze muri urwo rubanza, Mutesayire Agnès na mukuru we bumvikanira mu nama ntegurarubanza ko azamwishyura umwenda wose bamufitiye n’inyungu zawo, Perezida w’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye akora icyemezo cy’ubwumvikane nº0007/14/TGI/HYE gitegeka Mutesayire Agnès kwishyura Mukamurera Janvière umwenda wose umugabo we yasize atishyuye n’inyungu zawo ugera kuri 37.900.000 nk’uko babyumvikanyeho, ategeka kandi ko icyo cyemezo kirangizwa hakurikijwe imihango isanzwe ikurikizwa mu irangizwa ry’imanza, abibutsa kandi ko icyo cyemezo kitajuririrwa. [4] Mu gihe Mukaruziga Béata yashakaga kurangirisha urubanza yaburaniye umwana we ngo agabane umutungo na mukase Mutesayire Agnès, nibwo yamenye ko hari urubanza Mutesayire Agnès yaburanye na mukuru we Mukamurera Janvière, kandi rukaba ruri hafi kurangizwa, ahita arega Mutesayire Agnès na Mukamurera Janvière muri Police, Station ya Ngoma, icyaha cyo guhimba amasezerano, dosiye iratangira, habazwa abatangabuhamya basinye kuri ayo masezerano, barimo na Musafiri Augustin, bituma Ubushinjacyaha burega Mutesayire Agnès na Mukamurera Janvière, ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, ikirego cyandikwa kuri RP 0082/15/TGI/HYE. [5] Mu gihe iperereza ku cyaha cy’inyandiko mpimbano ryari rikomeje, haje kumenyekana amakuru ko Musafiri Augustin yahamagaye umupolisi witwa CPL Rukebangabo Epaphrodite,basanzwe...