IKIBAZO KIGIZE URUBANZA N’ISESENGURWA RYACYO Ibihimba vy'Urupapuro rw'Ikiganiro

IKIBAZO KIGIZE URUBANZA N’ISESENGURWA RYACYO. Kumenya niba hari impamvu zatuma irangizwa ry’urubanza no RCOMA 0115/12/CS rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 14/07/2017 rihagarara. [5]. Me BUHURU Pierre Céletsin na Me MUKAMAZIMPAKA Hilarie, baburanira DUNIA Bakarani Faustin, bavuga ko ku wa 22/12/2017, Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rwaciye urubanza no RCOMA 00317/2017/CHC/HCC, KAYITANA Imanzi Emmanuel yaburanaga na DUNIA Bakarani Faustin na Jean Pierre BEMBA GOMBO, umuzungura wa BEMBA SAOLONA asaba ko amasezerano y’ubugure bw’ibibanza yatsindiye mu rubanza rwasabiwe gusubirishwamo ingingo nshya aseswa, urwo Rukiko rwemeza ko KAYITANA Imanzi Emmanuel nta bubasha bwo kurega afite. Basobanura ko mbere y’icyemezo cy’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, KAYITANA Imanzi Emmanuel yandikiraga ubutitsa abakodesha ibyo bibanza, abaha integuza (préavis), baza no gutungurwa n’icyemezo cy’Umuhesha w’Inkiko yashyize muri dosiye kigaragaza ko urubanza rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga rwarangijwe, nyamara batarigeze babimenyeshwa, bakaba basanga mu rwego rwo kugirango hazabeho ubutabera nyabwo no gukumira ko icyemezo ku bujurire bw’urubanza rwaciwe n’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi kizavuguruzanya n’ikizafatwa k’urusubirishwamo ingingo nshya muri uru Rukiko, bikwiye ko irangiza ry’urubanza rihagarara. Bavuga ko guhagarika irangizarubanza ntacyo bihombya KAYITANA Imanzi Emmanuel bitewe n’uko amafaranga y’ubukode bw’ibyo bibanza atari we uyakira, ahubwo ashyirwa kuri konti y’Urukiko. [6]. Me ABIJURU Emmanuel, uburanira Jean Pierre BEMBA GOMBO, avuga ko ibibanza biburanwa bitarandikwa kuri sosiyete yabitsindiye, hakaba kandi hakiri impaka ku banyamigabane ba E.A.R. n’imigabane bayifitemo, kugeza ubu umutungo w’iyo sosiyete ukaba wareguriwe umuntu utemewe nk’umunyamigabane wayo, ariyo mpamvu Jean Pierre BEMBA GOMBO afite impungenge ku irangizwa ry’urwo rubanza, akaba asaba uru Rukiko guha ishingiro ikirego cya DUNIA Bakarani Faustin, irangizarubanza rigahagarikwa. [7]. Me MUNDERERE Léopold, uburanira MAJYAMBERE Silas avuga ko mu rubanza rusabirwa gusubirishwamo ingingo nshya hakozwe amakosa akomeye, Urukiko ruvuga ko KAYITANA Imanzi Emmanuel yajuriye kandi atarajuriye, akaba ashyigikiye ko mu gihe Urukiko rwasanga DUNIA Bakarani Faustin afite impamvu zo guhagarika irangizarubanza, uru Rukiko rwakwemeza ko riba rihagaze.[8]. Me BARAGONDOZA Jean Damascène, uburanira E.A.R. akunganira KAYITANA Imanzi Emmanuel, avuga ko kutarangiza urubanza bibangamiye cyane uburenganzira bwa E.A.R. kuko idashobora gukoresha ibyo yatsindiye uko ibyifuza, ahub...