Ikibazo cyerekeranye n’isuzumwa ry’umwenda Ibihimba vy'Urupapuro rw'Ikiganiro

Ikibazo cyerekeranye n’isuzumwa ry’umwenda. 2] Me Mbarushimana Dominique amaze kwemererwa kuburana wenyine kuko uregwa yahamagajwe mu buryo bukurikije amategeko ntiyitaba, urukiko rwarabimwemereye maze rumusaba gusobanura ikirego cya Banki ya Kigali, avuga ko kuwa 24/04/2013 Banki ya Kigali yagurije Kasine Patricie umwenda w’amafaranga 3.000.000 Frw uyu yagombaga kwishyura mu mezi atatu abazwe guhera kuwa 24/05/2013 akarangiza kuwa 24/07/2013 ngoariko we yahisemo kutishyura ifaranga na rimwe kugeza ubu. Asaba ko urukiko rumutegeka kuwishyura.[3] Abajijwe ibimenyetso bigaragaza iby’amasezerano yabaye hagati y’ababuranyi yaba atarubahirijwe, asubiza ko hari inyandiko yo kuwa 24/04/2013 Kasine yasabiyeho umwenda wa 3.000.000 Frw ndetse n’inyandiko nsezeranya bwishyu, akaba kandi yarasinye n’amategeko agenga umwenda ( reglement des ouvertures de credit) ndetse n’inyandiko ( inquiry history transactions) igaragaza uko umwenda wa Kasine uhagaze[4] Urukiko rurasanga kuwa 24/04/2013 Kasine Patricie yarasabye umwenda w’igihe gito wa3.000.000 Frw arawuhabwa nkuko bigaragzwa na billet a ordre (inyandiko nsezeranyabwishyu) yatanze ko azawishyura kuwa 24/07/2013 uko ari 3.000.000 Frw ibi ni ikimenyetso ko Kasine arimo umwenda ugaragara kuri billet a ordre nkuko bisobanuye mu ngingo ya 124 mu Itegeko n°32/2009 ryo kuwa 18/11/2009 ryerekeye inyandiko zishobora gucuruzwa ari amasezeranyo atavuguruzwa yanditse ashyirwaho umukono n’uwasezeranije kwishyura wiyemeje kwishyura nta yindi mpamvu, igihe abisabwe cyangwa mu gihe cyateganijwe...[5] Bityo kuba Kasine Patricie yarafashe umwenda kuwa 24/04/2013 avuga ko azawishyura bitarenze kuwa 24/07/2013 nyamara kugeza ubu akaba nta faranga na rimwe yigeze yishyura, yishe amasezerano kandi ingingo ya 64 mu itegeko N°45/2011 ryo kuwa 25/11/2011 rigenga amasezerano ivuga ko amasezerano akozwe ku buryo bwemewe n’amategeko aba itegeko ku bayagiranye, kandi agomba kubahirizwa nta buryarya nkuko biri mu ngingo ya 70 y’Itegeko tuvuze haruguru. Kasine Patricie rero agomba kuryozwa umwenda remezo abereyemo B.K ungana na 3.000.000 Frw.