Ikibazo cy’ inyungu n’indishyi zatswe muri uru rubanza Ibihimba vy'Urupapuro rw'Ikiganiro

Ikibazo cy’ inyungu n’indishyi zatswe muri uru rubanza. 6] Me Mbarushimana Dominique uburanira Bank of Kigali muri uru rubanza yasobanuye ko Kasine Patricie agomba gutanga inyungu zibariwe kuri 1,5% ku kwezi kandi yagira ubukererwe akongeraho inyungu za 2% ku kwezi ariyo mpamvu agomba kwishyura5.133.258 Frw (abazwe kugeza kuwa 01/09/2015). [7] Urukiko rushingiye ku ngingo ya 10 ya reglement des ouvertures de credit mu ngingo ya 10 igika cya 2 hateganijwe ko mu gihe cyose umwenda utarishyurwa wose inyungu zikomeza kubarwa kandi zikabarirwa ku rwunguko ruriho. Urukiko rero rushingiye ku rwunguko ruriho nuko umwenda w’igihe gito ugomba kwunguka 19% ku mwaka bityo, rurasangainyungu zikwiriye gutangwa kandi zikaba zinateganywa mu mategeko cyane cyane ingingo ya 136 n’iya 137 mu Itegeko n°45/2011 ryo kuwa 25/11/2011 rigenga amasezerano ziteganya ibijyanye n’indishyi zitangwa n’uruhande rutubahirije amasezerano ruziha uruhande rurengana. Bityo inyungu zingana na 2.918.193 Frw Kasine (nkuko zikubiye mu mwanzuro) Patricie agomba kuzitanga.[8] Igihembo cy’Avoka 500.000 Frw, 500.000 Frw y’indishyi z’akababaro, indishyi zikurikirana rubanza zinagana na 200.000 Frw hamwe na 50.000 Frw y’ingwate y’amagarama.Naho indishyi Me Mbarushimana Dominique yatse zose hamwe uko ari1.200.000 Frw hamwe n’ingwate y’amagarama ya 50.000 Frw, Urukiko rurasanga zikwiriye ariko izatswe ni ikirenga izikwiriye urukiko rurazigena mu bushishozi n’ubwitonzi bwarwo nkuko biteganywa mu ngingo ya 258 mu gitabo cya gatatu cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano cyerekeye amasezerano ivuga ko igikorwa cyose cy’umuntu cyangirije undi nyiri kugikora kuriha ibyangiritse.