Ibirebana n’ibihano NSENGIYUMVA Jean Paul akwiye guhanishwa Ibihimba vy'Urupapuro rw'Ikiganiro

Ibirebana n’ibihano NSENGIYUMVA Jean Paul akwiye guhanishwa. 10] Ubushinjacyaha busaba ko NSENGIYUMVA Jean Paul yahanishwa igifungo cy’imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga 3.199.000 kongeraho 500.000 bigakubwa inshuro eshanu ni ukuvuga 18.594.000, no guhanishwa igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni eshatu n’ihazabu y’amafaranga 3.000.000 ku cyaha cyo guhimba inyandiko. NSENGIYUMVA Jean Paul ntiyitabye urukiko ngo agire icyo abivugaho.[11] Urukiko rurasanga nk’uko byasobanuwe NSENGIYUMVA Jean Paul ahamwa n’icyaha cyo kurigisa umutungo agomba no kugihanirwa hashingiwe ku ngingo ya 325 y’itegeko ngenga No 01/2012/OL ryo kuwa 02/5/2012 rishyiraho amategeko ahana ivuga ko umuntu wese unyereza umutungo, amafaranga cyangwa impapuro ziunjwa amafaranga, ibyemezo by’imari n’inyandiko za Leta cyangwa bitari ibya Leta cyangwa ibintu byimukanwa by’undi yabikijwe kubw’umurimo ashinzwe, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka icumi n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza ku icumi z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe. NSENGIYUMVA Jean Paul akaba ahanishijwe igifungo cy’imyaka irindwi, naho ku bijyanye n’ihazabu rurasanga ikwiye kubarwa harimo amafaranga yose yarigishije ni ukuvuga n’ariya ibihumbi magana atanu (500.000 frws) yatwaye akaza kuyagarura 3.199.000+500.000=3.699.000 gukuba inshuro eshatu zayo; ni ukuvuga ihazabu ingana n’amafaranga 11.097.000; Ku birebana n’icyaha cyo guhimba inyandiko cyo ntakwiye kugihanirwa kuko kitamuhama.