Ibdem Ibihimba vy'Urupapuro rw'Ikiganiro

Ibdem ibimenyetso ari amafaranga yakoresheje yivuga angana na 140.302 ayaguzwe dosiye angana na 8.400 , aya raporo ya muganga angana na 5.000 n’ amafaranga angana na 5.000 yishyuwe certificata de consolidation , hashingiwe kuri ibi bimenyetso byashyikirijwe urukiko Radiant Insurance Company Ltd. ikwiye guha Manirakiza Gervais indishyi z’amafaranga agaragariza ibimenyetso angana n’ ibihumbi ijana na mirongo itanu na bibiri na magana arindwi n’ amafaranga abiri(152.702) . [14] Urukiko rurashingira ku ngingo ya 9 y’itegeko n°21/2012 ryo kuwa 14/06/201 2 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano iz’ubucuruzi ,iz’umurimo n’iz’ubutegetsi ivuga ko :“urega agomba kugaragaza ibimenyetso by’ibyo aregera iyo abibuze uwarezwe aratsinda…..” 6iyi ngingo ihujwe n’ingingo ya 3 y’itegeko n°15/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo7 kuko rusanga Me Mbituyimana uburanira Manirakiza Gervais amusabira indishyi z’ amafaranga yatanzwe mu ngendo zo kwa muganga angana na 220.000 frw , ariko ataratangiwe ibimenytso by’ uko ayo asaba guhabwa ariyo akwiye, urukiko rugasanga nta kimenyetso rwashingiraho rumubarira izo ndishyi kuko nta kigaragaza ko kuva aho atuye ajya aho yivuzaga hari amafaranga yakoresheje .7.Ibijyanye n’ amafaranga y’ igihembo cy’avoka [15] Urukiko rusanga Me Mbituyimana uburanira Manirakiza Gervais avuga ko ibindi aregera bikubiye mu mwanzuro, ko ashingira ku ngingo ya 258 CCLIII. asabira uwo yunganira gusubizwa amafaranga 800.000 y’ igihembo cy’ avoka n’amafaranga y’ igarama yatanze arega angana na 50.000, urukiko rugasanga hari amasezerano Me Mbituyimana yagiranye na Manirakiza agaragaza ko bumvikanye ku mafaranga 800.000 , kuba uburanira Radiant Insurance Company Ltd, avuga ko bumvikanye ko amafaranga 500.000 bikaba nta shingiro bifite kuko ubwimvikane butagezweho kandi uwareze akaba yarasabye 800.000 , kuba itarigeze yemera kumvikana n’ uwahohotewe kugeza aho ikirego kigereye mu rukiko uwahohotewe