ICYEMEZO CY’URUKIKO Ingingo Z'Urugero

ICYEMEZO CY’URUKIKO. 18. Rwemeje ko ubujurire bwa MUKUNZI Sylvère nta shingiro bufite. 19. Rwemeje ko imikirize Urubanza RC 0308/08/TGI/NYGE rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku wa 31/03/2008, idahindutse. 20. Rutegetse MUKUNZI Sylvère kwishyura NUSU Justin, umuhanga mu by’ubwubatsi wabaze agaciro k’inzu iburanwa, amafaranga 531.000 y’iyo mirimo yakoze, akayatanga uru rubanza rukimara kuba itegeko, atayatanga ku neza agakurwa mu bye ku ngufu za Leta.21. Rumutegetse kwishyura amagarama y’uru rubanza, angana n’amafaranga 42.650, akayatanga uru rubanza rukimara kuba itegeko, atayatanga agakurwa mu bye ku ngufu za Leta. NI UKO RUCIWE KANDI RUSOMEWE MU RUHAME NONE KU WA 09/03/2012 N’URUKIKO RUKURU RUGIZWE NA HITIMANA J.M.V., UMUCAMANZA, AFASHIJWE NA KIGEME Anne Marie, UMWANDITSI. Umucamanza Umwanditsi(Sé) (Sé)HITIMANA Jean Marie Vianney KIGEME Anne MarieURUKIKO RUKURU, RURI I KIGALI KU CYICARO CYARWO, RUHABURANISHIRIZA IMANZA Z’IMBONEZAMUBANO, RUCIYE URUBANZA RCA 0185/08/HC/KIG NONE TARIKI YA 09/03/2012, MU RWEGO RW’UBUJURIRE, MU BURYO BUKURIKIRA: HABURANA: UREGA: MUKUNZI Sylvère, mwene NYILIMANA Sylvestre na KANYANGE Ancille, utuye mu Murenge wa NIBOYI, Akarere ka KICUKIRO, Umujyi wa KIGALI. Yunganirwa na Me URAMIJE James. ABAREGWA: UWERA Josepha, mwene KABASHA Athanase na MUKAMUGEMA Vérédiane, utuye mu Mudugudu wa MUNINI, Akagari ka KAMUHOZA, Umurenge wa KIMISAGARA, Akarere ka NYARUGENGE, Umujyi wa KIGALI. Yunganirwa na Me RUZINDANA Ignace. NYIRANEZA Antoinette, mwene MUNYANEZA Grégoire na MUKANZABONIMPA Edith, utuye mu Murenge wa NIBOYI, Akarere ka KICUKIRO, Umujyi wa KIGALI. UWAGOBOTSE MU RUBANZA : BIKORIMANA Firmin, mwene KABASHAna MUKAMUGEMA, utuye mu Mudugudu wa MUNINI, Akagari ka KAMUHOZA, Umurenge wa KIMISAGARA, Akarere ka NYARUGENGE, Umujyi wa KIGALI.IKIREGERWA: Kuba NYIRANEZA Antoinette yaragurishije umutungo yagombaga gucungira imfubyi za NYIRIMANA yari abereye umwishingizi. URUBANZA RWAJIRIRIWE: Urubanza RC 0308/08/TGI/NYGE rwaciwen’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku wa 31/03/2008. I. IMITERERE Y’URUBANZA
ICYEMEZO CY’URUKIKO. 12] Rwemeye kwakira ikirego cya BPR LTD.
ICYEMEZO CY’URUKIKO. 7].Rwemeje ko EBAL LTD iretse iki kirego ;
ICYEMEZO CY’URUKIKO. 28] RWEMEJE ko ubujurire bwa SORAS ASSURANCES GENERALES Ltd bufite ishingiro kuri bimwe.
ICYEMEZO CY’URUKIKO. 36] Rwemeje ko ingoboka yo kohereza urubanza mu bukemurampaka itagomba kwakirwa ngo isuzumwe, kuko PSF yayitanze urubanza rwaramaze kuburanishwa mu mizi.
ICYEMEZO CY’URUKIKO. 7] Rwemeye kwakira ikirego cya KAVAMAHANGA Alexandre ariko rugisuzumye rusanga nta shingiro gifite.
ICYEMEZO CY’URUKIKO. 10] Rwemeye kwakira ikirego cya BPR LTD.[11] Rukijije ko BPR LTD itsinze, ko IBARUSHIMBABAZI Damien na SINGURANAYO Gérard batsinzwe, ko MUJAWIYERA Marie atsinze BPR LTD.
ICYEMEZO CY’URUKIKO. 24] Rwemeje ko RWEMA NDAYISENGA Kennedy, KARAMBIZI Pierre na NYIRABUDERI Ester bafatanya kwishyura.
ICYEMEZO CY’URUKIKO. 15] Rwemeye kwakira ikirego cya SAFARI Stephen.
ICYEMEZO CY’URUKIKO. 12] Rwemeje ko HAKIZIMANA Vedaste atubahirije amasezerano yagiranye na BK Ltd.[13] Rutegetse HAKIZIMANA Vedaste kwishyura BK Ltd amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana acyenda na mirongo icyenda na birindwi na mirongo itatu n’ane (2.997.034Frw) y’umwenda remezo n’inyungu.