IMITERERE Y’URUBANZA Ingingo Z'Urugero

IMITERERE Y’URUBANZA. 1] Urubanza rwatangiriye mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge aho Bayituriki Marcel yaregaga COGEAR S.A asaba ko yishyurwa indishyi zikomoka ku mpanuka yakoze n’imodoka yari ifite ubwishingizi muri COGAR S.A, akaba yaracitse akaboko nkuko muganga yabyemeje, iyo mpanuka ikaba yaramuteye ubumuga akaba abisabira indishyi zingana na 7.829.698Frw zose hamwe;[2] Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mu guca urubanza rwemeje ko Bayituriki Marcel ahabwa indishyi zose hamwe zingana na 5.239.565Frw, ariko COGEAR S.A ntiyabyishimira ijuririra urwo rubanza mu rukiko rukuru isaba ko urwo rukiko rwasuzuma ingingo zikurikira :• Kuba urukiko rwarirengagije amasezerano COGEAR yagiranye na Rubagumya nyiri modoka yuburyo hishyurwa umushoferi ukoze impanuka ;• Kuba nta cyemezo cy’umushahara giteganywa n’itegeko chauffeur wakoze impanuka afite, ko hakubahirizwa arrete presidentiel ;• Kumenya umubyizi w’umuntu ku munsi ko utarenza 500Frw kuko nta tegeko rishyiraho 1500Frw y’umubyizi urukiko rwashingiyeho rugena indishyi;[3] Uru rukiko rubona izi mpamvu z’ubujurire aribyo bibazo bigize urubanza uru rukiko rugiye gusuzuma, hakiyongeraho n’ubujurire bw’uririye kubwa Cogear butangwa na Bayituriki Marcel ;
IMITERERE Y’URUBANZA. 1] RUBAYIZA Alexis ni umu «consultant ». Yahawe na PSF isoko ryo kuyikorera icyo bise mu rurimi rw’icyongereza « exporters handbook and guide to export documentation », tugenekereje ni igitabo cyifashishwa n’abacuruzi bohereza ibintu mu mahanga babikuye mu Rwanda. RUBAYIZA Alexis yakoze raporo ya mbere bise« inception report » nk’uko bari babisezeranye na PSF, mu nama yo kuyemeza bamubwira ibyo yongeramo, akazongera agashyikiriza PSF iyo raporo yongewemo ibyo bamubwiye. Ikibazo cya mbere ni uko impande zombi zitumvikana ku byari kongerwamo. Iyo raporo RUBAYIZA yarayikoze ayishyikiriza PSF, aho kuyemeza, PSF yashingiyeho isesa amasezerano, ivuga ko nta reme ifite. RUBAYIZA asaba ko PSF imwishyura amafaranga yose bari bumvikanye mu masezerano, ikamuha indishyi z’akababaro, ikanamuha amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’Avoka. [2] Uburanira PSF avuga ko ikirego cya RUBAYIZA Alexis nta shingiro gifite, agasaba ko RUBAYIZA atanga amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’Avoka. Ariko ku munsi wa nyuma w’iburanisha akaba yaratanze inzitizi avuga ko abagiranye amasezerano bemeranyijwe ko nihavuka impaka baziyambaza ubukemurampaka. [3] Ibibazo byo gusuzuma muri uru rubanza :-Ingoboka yo kohereza urubanza mu bukemurampaka ;Urukiko rusanze rugomba kuburanisha rwasuzuma ibibazo bikurikira :-Gusesa amasezerano mu buryo bunyuranyije n’amategeko ;-Amafaranga ateganywa mu masezerano n’indishyi z’akababaro zisabwa na RUBAYIZA Alexis ;-Amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’Avoka asabwa na RUBAYIZA Alexis ;-Amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’Avoka asabwa na PSF. [4] Urubanza rwaburanishijwe mu ruhame, RUBAYIZA Alexis ahagarariwe na Me NDARUHUTSE Janvier, PSF ihagarariwe na Me BUTARE Emmanuel.
IMITERERE Y’URUBANZA. 1]. Iki kirego kirasaba kwemeza itangizwa ry’izahura ry’ubucuruzi bwa Belvedere Hotel kubera ko hari imyenda igeze igihe cyo kwishyurwa iyi sosiyete yananiwe kwishyura kubera ko muri secteur y’amahoteri hari ibibazo muri iyi minsi bituma ayo Hotel yinjiza mu kwezi atishyuraimyenda iba yafashe muri banki ngo yishyure n’izindi charges, urugero (ex. umuriro , amazi, abafournisseurs,n’abakozi). Ndetse no gusuzuma ishyirwaho ry’umucungamutungow’agateganyo wa Belvedere Hotel uzafatanya n’ubuyobozi bwayo mu gikorwa cyo kuyizahura hashingiwe ku mutungo wayo uzavamo igihembo cye ;[2].Umunsi w’iburanisha ry’urubanza mumizi ryo kuwa 19/03/2018, urega aritaba maze hasuzumwa ibi bikurikira:♦ kwemeza itangizwa ry’izahura ry’ubucuruzi bwa Belvedere Hotel no gushyiraho umucungamutungo w’agateganyo ;
IMITERERE Y’URUBANZA. 1] Banki y’abaturage ya KORA yagurije MUHIZI RUGAMBA 6.000.000Frw yagombaga kurangiza kwishyura ku wa 10/02/2011. BPR LTD ivuga ko atubahirije amasezerano yo kwishyura. MUHIZI yemera ko atararangiza kwishyura umwenda, asobanura impamvu zatumye atishyurira igihe, akanasaba ikindi gihe cyo kwishyura. [2] Ibibazo byo gusuzumwa n’urukiko muri uru rubanza :-Iyubahiriza ry’amasezerano ;-Igihe cyo kwishyura gisabwa na MUHIZI RUGAMBA.-Amafaranga yishyuzwa na BPR LTD ;
IMITERERE Y’URUBANZA. 1] Me RUSANGANWA Jean Bosco avuga ko ECOBANK RWANDA LTD yagurije RWEMA NDAYISENGA Kennedy amafaranga, yishingirwa na KARAMBIZI Pierre, na NYIRABUDERI Ester. Avuga ko KARAMBIZI Pierre yaje gusaba ECOBANK RWANDA LTD ko yamwemerera akishyura iyo nguzanyo, hakorwa amasezerano yo kumwimuriraho inguzanyo. ECOBANK RWANDA LTD irishyuza umwenda n’inyungu zawo, ikanasaba indishyi, ikanasaba ko urubanza rurangizwa by’agategenyo. [2] KARAMBIZI na NYIRABUDERI bavuga ko bemera ko bishingiye RWEMA NDAYISENGA Kennedy, basaba gukurirwaho inyungu bakishyura umwenda usigaye, kandi bagahabwa igihe cyo kuyishyura. [3] Urubanza rwaburanishijwe mu ruhame, RWEMA NDAYISENGA Kennedy adahari.[4] Ibibazo urukiko rugiye gusuzuma:-Umwenda wishyuzwa na ECOBANK RWANDA LTD;-Igihe cyo kwishyura gisabwa na KARAMBIZI Pierre na NYIRABUDERI Ester;-Indishyi zisabwa na ECOBANK RWANDA LTD;-Kurangiza urubanza by’agateganyo.
IMITERERE Y’URUBANZA. 1] Mu myanzuro ye, uburanira BK Ltd avuga ko iyi banki yagurije HAKIZIMANA Vedaste amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri na magana atanu (2.500.000Frw) yagombaga kwishyura bitarenze ku wa 21/08/2013, ariko akaba atarayishyuye. [2] Urubanza rwaburanishijwe mu ruhame, BK Ltd ihagarariwe na Me HABAMENSHI Anastase, HAKIZIMANA Vedaste atitabye. [3] Ibibazo byasuzumwe n’urukiko :-Umwenda wishyuzwa na BK Ltd ;-Indishyi zisabwa na BK Ltd ;-Amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’Avoka.
IMITERERE Y’URUBANZA. 1] Ku wa 03/09/2009 ALUPA yafashe ubwishingizi bwitwa « caution de bonne fin » bufite nomero 010/792/1/000981/2009 muri SORAS S.A. Kuri uwo munsi, mu nyandiko yise « garantie de bonne exécution n° 010/792/1/000981/2009 », SORASS.A. yiyemeje kwishingira ALUPA kuzayishyurira 2.403.604Frw ku ngwate yo kurangiza isoko yari yatsindiye (caution de bonne exécution) yari yasabwe n’Akarere ka RULINDO. SORAS S.A. ivuga ko yishyuye Akarere ka RUKINDO ayo mafaranga, none ikaba iyishyuza ALUPA ishingiye ko ifite uburenganzira bwo kuyirega iyishyuza ayo mafaranga mu mwanya w’Akarere ka RULINDO. Isoko rivugwa ni iryo kugemura ibiribwa byari bigenewe abakoraga imirimo nsimbura gifungo mu Karere ka RULINDO. [2] Urukiko rugomba gusuzuma ko SORAS S.A. ifite uburengazira bwo kurega ALUPA. Rwasanga ibufite rugasuzuma ikibazo cy’amafaranga SORAS S.A. yishyuza n’indishyi isaba.
IMITERERE Y’URUBANZA. 1.Falcon Godwin NDIRIMA avuga yatsindiye isoko muri OCIR THE ryo kugemura imifuka yo gufunga icyayi cyumye, BK imuha performance guarantee kugira ngo ashobore gutanga iyo mifuka. Banki ya Kigali yandikiye OCIR THE iyimenyesha ko yishingiye GLANCE MEDIA BUILIDING BRANDS ku birebana no gushyira mu bikorwa ayo masezerano(perfomance security).
IMITERERE Y’URUBANZA. 1. MUKAKAMANZI Rose avuga ko akora ubucuruzi bwa Restaurant, akaba yaragiranye amasezerana n’ikipe ya Mukura Victory Sport yo kujya aha amakinyi bayo ibiribwa n’ibinyobwa, ariko ntiyishyurwa, n’ubwo yishyuje kenshi, ikaba ariyo mpamvu yatanze iki kirego kugira ngo urukiko ruyihatire kwishyura;