Amafaranga yishyuzwa na BPR LTD Ingingo Z'Urugero

Amafaranga yishyuzwa na BPR LTD. 4] BPR LTD yishyuza IBARUSHIMBABAZI Damien 2.634.237Frw y’umwenda remezo, 151.141Frw y’inyungu zisanzwe, 50.380Frw y’inyungu z’ibihano byo gukererwa. IBARUSHIMBABAZI Damien yabwiye urukiko ko amafaranga Banki yishyuza ayemera. Yakomeje avuga ko impamvu atishyuye nk’uko yabisezeranye na banki ari uko imodoka yaguze mu mafaranga yagurijwe yagize ibibazo byo gupfa moteri akaguriramo indi, ko kandi na yaje no gufungwa. Yasabye ko yakoroherezwa kwishyura. Izi mpamvu atanga zikaba zitahabwa agaciro kuko amasezerano agomba kubahirizwa uko abayagiranye babyifuje. [5] IBARUSHIMBABAZI Damien agomba gutegekwa kwishyura umwenda asigayemo n’inyungu zawo, ndetse n’ibihano byo gukererwa nk’uko byagaragajwe mu gika kibanziriza iki, kuko amasezerano yagiranye na banki ariko abivuga, kandi nawe akaba abyemera. Ibi urukiko rurabishingira ku masezerano avuga ko IBARUSHIMBABAZI Damien yari kurangiza kwishyura ku wa 15/10/2011, akaba anavuga ko azishyura inyungu zibariwe kuri 14% ku mwaka, yakererwa akishyura inyungu z’ibihano zibariwe kuri 4%. Rurabishingira kandi ku ngingo ya 33 CCLIII ivuga ko amasezerano akozwe mu buryo bukurikije amatageko aba itegekao hagati y’abayagiranye, no ku ngingo ya 82 CCLIII ivuga ko mu masezerano magirirane utujurijwe inshingano ahitamo guhatira uwo bayagiranye kuyubahiriza, cyangwa agahitamo gusesa amasezerano. Rurashingira kandi ku ngingo ya 110 y’itegeko N° 15/2004 ryo ku wa 12/06/2004 ryerekeye ibimenyetso n’itangwa ryabyo, igira iti : igika cya 1: “ukwiyemerera mu rubanza ari amagambo umuburanyi cyangwa umuhagarariye avugira mu rukiko agira ibyo yemera”, igika cya kabiri : “ayo magambo atsindisha uwayavuze”.